Soma ibirimo

3 UKWAKIRA 2019
MEGIZIKE

Ikintu gishimishije ku bavuga ururimi rw’Ikizapoteki

Ikintu gishimishije ku bavuga ururimi rw’Ikizapoteki

Ku itariki ya 27 Nzeri 2019, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye i San Blas Atempa (Oaxaca) muri Megizike, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’ikizapoteki (isthmus). Icyo gihe hateranye abantu bagera ku 1.983. Umuvandimwe Joel Izaguirre wari waturutse ku biro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Iyo Bibiliya ni yo ya mbere ikoresha izina bwite ry’Imana Yehova yasohotse mu rurimi rw’Ikizapoteki. a

Igihe abahinduzi barimo bahindura iyo Bibiliya bahuye n’ikibazo kitoroshye. Hashize igihe gito bimukiye ku biro byitaruye by’ubuhinduzi, havutse ibibazo by’umutekano muke muri ako karere. Bituma inzira zifungwa kuko udutsiko tw’abanyarugomo tutemeraga ko abantu binjira mu mugi. Ibintu byarushijeho kuba bibi kandi ibyokurya bitangira kuba ingume. Igishimishije ni uko Abahamya bo muri ako gace bahaga abo bahinduzi ibyokurya n’imbuto. Nanone abahinduzi bahuye n’ikindi kibazo k’ingorabahizi. Ku itariki ya 7 Nzeri 2017, mu gace bakoreragamo habaye umutingito ukaze wari uri ku gipimo cya 8,2, maze wangiza amazu abahinduzi bakoreragamo. Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati byahise byimura abo bahinduzi basubira ku biro by’ishami. Nanone umuvandimwe wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yabahaye disikuru yo kubahumuriza hifashishijwe videwo.

Twizeye tudashidikanya ko iyo Bibiliya nshya izafasha abavuga ururimi rw’Ikizapoteki ‘kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’​—1 Timoteyo 2:3, 4.

a Ikizapoteki (ishtmus) kivugwa n’abantu basaga 85.000 muri Megizike. Ni rumwe mu ndimi zirenga 50 zivugwa n’abasangwabutaka.