17 KANAMA 2020
MEGIZIKE
Inkubi y’umuyaga n’imvura byateje inkangu muri Mexico
Aho byabereye
Muri leta ya Tamaulipas, Nuevo León na Mexico
Ikiza
Ku itariki ya 26 Nyakanga 2020 inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura yiswe Hanna, yerekeje mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mexico, iteza imyuzure
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Muri leta ya Nuevo León, hari imiryango 14 yavuye mu byayo mu rwego rwo kwirinda akaga
Ababwiriza 100 bo mu mugi wa Reynosa, muri leta ya Tamaulipas, bavanywe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu 21 yo muri leta ya Nuevo León yarangiritse
Amazu 117 yo muri leta ya Tamaulipas yarangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati byashyizeho komite ishinzwe ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero yo muri ibyo bice, barimo gukurikirana ibikorwa byo gusukura amazu yari yuzuyemo amazi no guteramo imiti yica udukoko
Abavandimwe bacu bo muri leta ya Nuevo León, bari barakuwe mu byabo, ubu basubiye mu ngo zabo
Amatorero yo mu gace kibasiwe n’icyo kiza muri leta ya Tamaulipas, yatanze imfashanyo zigizwe n’ibyokurya n’imyenda
Dishimira Yehova ko nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wakomerekejwe n’icyo kiza. Ibikorwa by’ubutabazi birimo bikorwa, bigaragaza ko Data wo mu ijuru n’abagaragu be, bahora biteguye ‘gufasha mu gihe cy’amakuba.’—Zaburi 46:1.