2 UGUSHYINGO 2023
MEGIZIKE
Inkubi y’umuyaga yiswe Otis yangije ibintu byinshi ku nkombe yo mu majyepfo ya Megizike.
Ku itariki ya 25 Ukwakira 2023, inkubi y’umuyaga yiswe Otis yateje inkangu ku nkombe yo mu majyepfo ya Megizike, hafi y’umujyi w’ubukerarugendo wa Acapulco muri Megizike. Iyo nkubi y’umuyaga ikomeye yari ivanze n’imvura nyinshi, yarihutaga cyane kurusha izindi zose zabaye mu gace k’Inyanja ya Pasifika. Ibyo byatumye uwo muyaga ugendera ku muvuduko w’ibirometero birenga 265 ku isaha, uteza imvura iteye ubwoba n’imyuzure. Raporo zigaragaza ko uwo muyaga wangije ibintu byinshi harimo imihanda, inyubako n’imiyoboro y’amashanyarazi. Abantu babarirwa mu bihumbi babuze amashanyarazi. Abagera kuri 45 barapfuye.
Amakuru akurikira ni ayatanzwe n’abavandimwe bo muri ako gace, bikimara kuba.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Mu gace kibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga, hatuye abavandimwe na bashiki bacu barenga 10.000
Inzu y’Amakoraniro yo mu gace ka Acapulco yarangiritse bikabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri utwo duce barimo guhumuriza abagezweho n’ibyo biza bakoresheje Ijambo ry’Imana kandi bakabaha imfashanyo
Abavandimwe 4 bahagarariye ibiro by’ishami by’Amerika yo Hagati, basuye ako gace kugira ngo batere inkunga abavandimwe kandi babakomeze
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure ibikorwa by’ubutabazi
Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guha amahoro n’ihumure abavandimwe na bashiki bacu dukunda, bagezweho n’inkubi y’umuyaga yiswe Otis.—Abafilipi 4:6, 7.