Soma ibirimo

3 UGUSHYINGO 2021
MEGIZIKE

Inkubi y’umuyaga yiswe Pamela yateje umwuzure ku nkombe z’inyanja ya Pasifika muri Megizike

Inkubi y’umuyaga yiswe Pamela yateje umwuzure ku nkombe z’inyanja ya Pasifika muri Megizike

Ku itariki ya 13 Ukwakira 2021, inkubi y’umuyaga yiswe Pamela yibasiye igice giherereye ku nkombe z’inyanja muri Megizike. Uwo muyaga wari ukaze, urimo imvura nyinshi kandi wateje umwuzure cyanecyane mu duce twa Durango, Nayarit na Sinaloa.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe wakomeretse

  • Ababwiriza 112 bavanywe mu byabo

  • Amazu 75 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abavandimwe bacu bavuze ko kubera ko umuryango wacu uhora utwibutsa kwitegura ibiza, bari biteguye neza guhangana n’ingaruka z’iyo nkubi y’umuyaga

  • Abavanywe mu byabo bacumbikiwe na bene wabo cyangwa abandi Bahamya ba Yehova

  • Imfashanyo z’ibyokurya zahawe ababwiriza 20

  • Abasaza b’itorero bo muri utwo duce barimo guhumuriza abagezweho n’ingaruka z’iyi nkubi y’umuyaga

  • Imirimo yose y’ubutabazi ikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Imirimo y’ubutabazi ikorwa ni igihamya cyerekana ko Yehova akunda kandi akita ku bagaragu be bagerwaho n’ibiza. Rwose Imana yacu ni “igihome” gikomeye.—Zaburi 59:16.