Soma ibirimo

Agatsiko k’abanyarugomo k’Abahusholi, bashenye iyi nzu, bayivanaho inzugi, amadirishya n’igisenge. Agafoto gato: Abagize itorero rya Huichol bavanywe mu byabo.

6 GASHYANTARE 2018
MEGIZIKE

Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Jalisco muri Megizike bavanywe mu byabo

Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Jalisco muri Megizike bavanywe mu byabo

MEXICO CITY—Ku itariki ya 4 Ukuboza 2017, agatsiko k’abanyarugomo ko mu gace ka Tuxpan de Bolaños gaherereye mu misozi ya Jalisco muri Megizike, kagabye igitero ku Bahamya 12 bo mu bwoko bw’abasangwabutaka bwitwa Abahusholi (Huichol) hamwe n’abandi 36 bifatanyaga na bo kabirukana mu ngo zabo. Abagize ako gatsiko bari barakajwe n’uko abo Bahamya batifanya mu migenzo gakondo y’Abahusholi. Abavandimwe bacu bitabaje inzego z’ubutabera ngo zibarenganure.

Ibyo abavandimwe bacu bari batunze byaribwe ibindi bijunywa ku gasozi.

Abayobozi bo muri Megizike bubaha umuco n’imigenzo by’Abahusholi ku buryo babahaye n’uburenganzira bwo kwigenga mu rugero runaka. Abagize ako gatsiko bahawe uburenganzira n’abategetsi bo muri ako gace maze batera ingo z’abavandimwe bacu, barazisahura, biba inzugi, amadirishya n’ibisenge. Ibyo batibaga babijugunyaga mu muferege. Abo bavandimwe babajyanye mu ishyamba kandi babatera ubwoba ko nihagira ugerageza kugaruka azicwa.

Abahamya ba Yehova b’Abahusholi bahagaze imbere y’Inzu y’Ubwami.

Umuvandimwe wo ku biro by’ishami byo muri Megizike yagiye gusura abo bavandimwe bakuwe mu byabo, kugira ngo abahumurize kandi abafashe no kubona aho batura. Abahagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko bagiye kureba umuyobozi w’umugi wa Jalisco, ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umushinjacyaha wo muri ako gace n’ushinzwe gukumira ibikorwa by’ihohoterwa. Abo bose barimo barakora iperereza kuri ibyo bikorwa by’urugomo.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Megizike witwa Gamaliel Camarillo yaravuze ati: “Tubabajwe n’ibyabaye ku bavandimwe bacu. Barangwa n’amahoro kandi bubaha imigenzo y’aho batuye. Bagabweho igitero kubera ko batifatanya mu migenzo ibangamira umutimanama wabo. Twizeye ko abayobozi bo muri ako gace bazakemura icyo kibazo.”

Dusenga dusabira abavandimwe bavanwe mu byabo kandi twiringiye ko Yehova azakomeza kubafasha akoresheje umuryango we.—Yesaya 32:2.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, +52-555-133-3048