28 UGUSHYINGO 2014
MEGIZIKE
Abategetsi bo muri Megizike bashimiye Abahamya igikorwa bakoze cyo gusukura sitade
UMUGI WA MEXICO—Ku itariki ya 7 Kamena 2014, Abahamya basaga 250 bitangiye gusukura sitade ya Baldomero “Melo” Almada, mu rwego rwo kwitegura ibirori byari biteganyijwe kuhabera. Ibyo byatumye abategetsi babashimira cyane.
Antonio Cota Márquez, ushinzwe siporo mu mugi wa Huatabampo, muri Megizike, yamaze amezi menshi ashakisha abantu bitangira gusukura iyo sitade, mu rwego rwo kwitegura umuhango wo gutaha ahari kujya habera isiganwa ry’amaguru, wari kuba ku itariki ya 7 Nyakanga 2014. Abahamya ba Yehova bahise bemera ibyo uwo muyobozi yasabye, maze bafasha uwo muyobozi n’abashinzwe isuku muri iyo sitade gukora imirimo yari ikenewe yose, harimo gukura imyanda muri iyo sitade, gusiga amarangi pano za basiketi no gutunganya ibibuga.
Cota yiyemeje gushaka Abahamya kuko yari asanzwe azi ukuntu bita ku gice cy’iyo sitade bajya bagiriramo gahunda yo kwigisha Bibiliya ku buntu mu rurimi rw’icyesipanyoli n’ikimayo. Uwo muyobozi amaze kwitegereza ukuntu Abahamya basukuye aho hantu kandi bakahasana, bamusabye kugira icyo abivugaho maze agira ati “tunejezwa no kubona abantu bita ku bandi kandi bagatanga igihe cyabo kugira ngo basukure aha hantu hacu.” Nyuma yaho yaravuze ati “mu izina ry’umuyobozi w’umugi, Ramón Díaz Nieblas, rwose tubashimiye umurimo mwakoze uyu munsi. Tuzakomeza korohereza umuryango wanyu igihe cyose uzifuza gukoresha aha hantu. Tubashimiye ukuntu mwita ku bintu kandi mugakorana neza n’abandi.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000
Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. + 52 555 133 3000