Soma ibirimo

1 UKUBOZA 2017
MEGIZIKE

Abahamya bagiye kongera kubaka amazu yashenywe n’umutingito muri Gwatemala na Megizike

Abahamya bagiye kongera kubaka amazu yashenywe n’umutingito muri Gwatemala na Megizike

Ku itariki ya 1 Ukuboza hatangiye ibikorwa by’ubutabazi bizatwara amafaranga asaga miriyoni 850. Hazubakwa amazu 500 y’abavandimwe, Amazu y’Ubwami 16 kandi hasanwe n’andi mazu menshi yibasiwe n’iyo mitingito yombi yabaye muri Gwatemala na Megizike muri Nzeri.

UMUGI WA MEXICO—Ku itariki ya 1 Ukuboza 2017, ibiro by’Abahamya byo muri Amerika yo Hagati byatangije gahunda yo kongera kubaka amazu yashenywe n’imitingito ibiri yibasiye Gwatemala na Megizike muri Nzeri. Ibyo biro by’Abahamya, byahise bitanga imfashanyo y’amazi, ibiribwa, imiti ndetse n’imyambaro bigenewe abavandimwe bacu bibasiwe n’iyo mitingito. Indi mirimo iteganyijwe ni iyo kongera kubaka Amazu y’Amakoraniro, Amazu y’Ubwami, n’amazu y’abavandimwe.

Umutingito wabaye ku itariki ya 7 Nzeri wari ufite ubukana bwa 8,2, wibasiye leta ya Chiapas na Oaxaca, watumye abavandimwe na bashiki bacu 655 bavanwa mu byabo. Mu mirimo iteganyijwe harimo kongera kubaka amazu y’abavandimwe 315, ndetse n’Amazu y’Ubwami 15. Nanone hazasanwa amazu y’abavandimwe 1.039 Amazu y’Ubwami 108 ndetse n’Amazu y’Amakoraniro 3.

Ku itariki ya 19 Nzeri, mu mugi wa Mexico no muri leta za Morelos na Puebla habaye umutingito uri ku gipimo cya 7,1 watumye abavandimwe na bashiki bacu 463 bava mu byabo. Hateganyijwe kubakwa amazu 158 n’andi 600, Amazu y’Ubwami 39 kandi hazasanwa Inzu y’Amakoraniro imwe.

Ku itariki ya 7 Nzeri muri Gwatemala habaye umutingito, utuma abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 36 bava mu byabo. Mu mezi ari imbere, abakora mu ikipi y’ubwubatsi bafatanyije n’abavandimwe bo muri ako karere, bazubaka amazu ikenda y’abavandimwe n’Inzu y’Ubwami. Nanone bazasana amazu 20 y’abavandimwe n’Amazu y’Ubwami 4.

Komite y’ibiro by’ishami iteganya ko ibikorwa by’ubutabazi biyobowe na komite 39 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bizatwara amafaranga asaga miriyoni 850 kandi bigakorwa mu gihe cy’amezi atandatu. Abavandimwe 30 bakora mu makipi y’ubwubatsi bimukiye aho ibyo biza byabereye. Hari n’abandi 970 bitangiye kuza gufasha muri iyo mirimo yo kongera gusana. Twizeye ko Yehova azaha imigisha abantu bose ‘bagira uruhare mu murimo wo gufasha’ abavandimwe bagenzi bacu bahuye n’ibiza.—2 Abakorinto 8:4.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, wo mu Biro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Gwatemala: Juan Carlos Rodas +502-5967-6015

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, +52-555-133-3048