Soma ibirimo

3 NYAKANGA 2014
MEGIZIKE

Abahamya ba Yehova mu imurika ry’ibitabo ryabereye mu mugi wa Mexico mu mwaka wa 2014

Abahamya ba Yehova mu imurika ry’ibitabo ryabereye mu mugi wa Mexico mu mwaka wa 2014

UMUGI WA MEXICO—Icapiro ry’Abahamya ba Yehova ni rimwe mu macapiro 150 yamuritse ibitabo mu imurikagurisha rya mbere (ryiswe Expo Publica Book Fair) ryateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amacapiro muri Megizike (CANIEM). Iryo murika ryabereye mu nzu ya World Trade Center yo mu mugi wa Mexico, guhera ku itariki ya 25 Mata kugeza ku itariki ya 4 Gicurasi 2014, ryari iryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 icyo kigo kimaze. Abantu bagera ku 20.000 ni bo bitabiriye iryo murika.

Abahamya bamuritse ibitabo, amagazeti na za videwo bishingiye kuri Bibiliya. Nanone bamuritse urubuga rwabo rwemewe ari rwo www.pr418.com, aho ushobora gukura ibitabo byabo mu ndimi zisaga 650. Abasuye aho Abahamya bamurikiraga, bafashe ibitabo bisaga 1.600 kandi hari abasabye gusurwa mu ngo zabo. Nk’uko Abahamya ba Yehova basanzwe babigenza, ibyo bitabo byose babihaga abaje muri iryo murika ku buntu, kandi bakabamenyesha ibirebana na gahunda yo kwiga Bibiliya ku buntu.

Gamaliel Camarillo, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Megizike, yagize ati “twashimishijwe cyane no kubona abantu benshi baza aho twamurikiraga ibitabo, bakagaragaza ko bashimishijwe na Bibiliya ndetse n’urubuga rwacu rwa jw.org. Iki ni igikorwa gifitiye abantu akamaro, kuko gituma abantu bakunze kuba bahuze babona ibitabo bashaka birimo inama z’ingirakamaro kandi bakabihabwa ku buntu. Mu by’ukuri, kuba twaraje muri iri murika byagize akamaro.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048