Soma ibirimo

22 GICURASI 2015
MEGIZIKE

Abahamya ba Yehova batumiwe mu imurika ry’ibitabo ryahuje ibihugu bivuga icyesipanyoli

Abahamya ba Yehova batumiwe mu imurika ry’ibitabo ryahuje ibihugu bivuga icyesipanyoli

UMUGI WA MEXICO—Abahamya ba Yehova batumiwe mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo ryabereye mu mugi wa Guadalajara. Iryo ni ryo murika rinini ku isi ryahuje ibihugu bivuga icyesipanyoli kandi ni ryo murika ry’ibitabo rya kabiri ku isi nyuma y’iryabereye i Frankfurt mu Budage. Iryo murika ryabereye mu mugi wa Guadalajara muri Megizike, ku itariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 7 Ukuboza 2014, kandi ryitabiriwe n’abantu 760.000.

Hatanzwe ibitabo bisaga 4.000 by’imibumbe yombi y’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo.

Muri iryo murika harimo utuzu 1.900 tw’abantu baturutse mu bihugu 44. Abahamya ba Yehova na bo bari bafite akazu bamurikiragamo Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Muri ibyo bitabo harimo ibivuga iby’imiryango, urubyiruko n’abana.

Gamaliel Camarillo, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Megizike, yaravuze ati “mu minsi ine iryo murika ryamaze, twasuwe n’abantu basaga 10.000 kandi dutanga ibitabo bigera ku 29.000 ku buntu. Icyakora, intego yacu si iyo gutanga ibitabo gusa. Ibitabo byacu n’amagazeti birimo inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya kandi buri munsi zifasha abantu babarirwa muri za miriyoni.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048