Soma ibirimo

28 UKWAKIRA 2014
MEGIZIKE

Abahamya ba Yehova bo muri Megizike bafashije abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Odile

Abahamya ba Yehova bo muri Megizike bafashije abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Odile

Ku wa mbere tariki ya 15 Nzeri 2014, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Odile, yibasiye inkombe z’ahitwa Baja California Sur. Abahamya ba Yehova bahegereye baratabaye bazana ibyokurya, amazi n’imiti byo kugoboka abagezweho n’icyo kiza.. Nta Muhamya n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomerekere muri iyo nkubi y’umuyaga ikaze kuruta izindi zose zigeze kwibasira uwo mwigimbakirwa kuva mu mwaka wa 1967. Icyakora, iyo nkubi y’umuyaga yasenye amazu 82 y’Abahamya, naho andi 85 arangirika bikomeye; imiryango 125 yakuwe mu byayo. Abakuwe mu byabo n’iyo nkubi y’umuyaga bacumbikiwe mu mazu y’Abahamya bagenzi babo. Iminsi ine mbere y’uko uwo muyaga uba, abitangiye gukora imirimo bakorana na komite zishinzwe ubutabazi z’Abahamya, bohereje amabaruwa mu matorero yo mu turere twashoboraga kwibasirwa n’iyo nkubi y’umuyaga, bayamenyesha uko yakwitegura. Nanone Abahamya bari basanzwe baba mu mazu adakomeye, bimuriwe mu ngo z’abandi Bahamya. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike byohereje toni zisaga 20 z’imfashanyo zigenewe ako gace kibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048