Soma ibirimo

12 NZERI 2017
MEGIZIKE

Inkubi y’umuyaga yiswe Lidia yibasiye Megizike

Inkubi y’umuyaga yiswe Lidia yibasiye Megizike

Ku wa Gatanu ku itariki ya 1 Nzeri, inkubi y’umuyaga yarimo imvura nyinshi yiswe Lidia yibasiye umwigimbakirwa wa leta ya Baja California yo muri Megizike. Nubwo ku wa Gatandatu uwo muyaga wagabanyije ubukana, wateje imvura nyinshi iri ku gipimo cya santimetero 69. Imvura nk’iyo yaherukaga kugwa mu wa 1933. Iyo nkubi y’umuyaga yahitanye abantu bagera kuri batanu.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri hafi y’umugi wa Mexico bivuga ko hari Umuhamya wa Yehova watwawe n’amazi igihe yari atashye. Hari abandi batatu bari bagiye gutwarwa n’umwuzure ariko barabatabara. Nanone ibyo biro bivuga ko amazu umunani yangiritse cyane. Abibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga barimo kwitabwaho n’abagize imiryango yabo hamwe n’Abahamya bagenzi babo bo muri ako gace.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, +52-555-133-3048