Soma ibirimo

15 UGUSHYINGO 2018
MEGIZIKE

Inkubi z’umuyaga zibasiye Megizike

Inkubi z’umuyaga zibasiye Megizike

Ku itariki ya 23 Ukwakira, hari inkubi z’umuyaga ebyiri zibasiye Megizike. Inkubi y’umuyaga imwe yiswe Vicente, indi yiswe Willa. Iyo nkubi y’umuyaga yitwa Vicente yibasiye amagepfo ya Megizike, yateje umwuzure ukomeye n’inkangu bihitana abantu bagera kuri 11. Inkubi y’umuyaga yitwa Willa yo yibasiye uduce twa Megizike twegeranye n’inkengero z’inyanya ya Pasifika kandi yari iri ku muvuduko wa kilometero 193 ku isaha, bituma abantu bagera ku 4250 bava mu byabo.

Ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati, akaba ari na byo bigenzura umurimo wo kubwiriza ukorerwa muri Megizike, byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga cyangwa ngo akomereke. Icyakora, muri leta ya Nayarit, Abahamya bagera ku 118 bavanywe mu byabo. Mu mugi wa Sinaloa, hari Inzu y’Ubwami n’ingo z’Abahamya zarengewe n’amazi, kandi hari n’izindi ngo eshanu z’Abahamya bo muri Michoacán zarengewe n’amazi. Abahamya bo muri ako gace bamaze gusukura izo ngo z’abantu n’iyo Nzu y’Ubwami kandi bagira n’ibyo basana.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo muri Megizike bibasiwe n’ibyo biza, kugira ngo bakomeze kwihangana. Tuzirikana ko mu gihe kiri imbere nta biza bizongera kubaho.​—2 Abakorinto 6:4.