Soma ibirimo

24 MATA 2015
MEGIZIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’igitsotsili

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’igitsotsili

Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’igitsotsili. Yambaye umwenda gakondo w’Abatsotsili ukoze mu bwoya, witwa Jerkil.

UMUGI WA MEXICO—Ku itariki ya 26-28 Ukuboza 2014 Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye mu mugi wa Tuxtla Gutierrez muri leta ya Chiapas muri Megizike. Iryo koraniro rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana” ryabaye mu rurimi rw’igitsotsili kandi hasohoka Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo muri urwo rurimi. Nanone iryo koraniro ryakurikiranywe n’abari mu mugi wa Comitan, na wo wo muri leta ya Chiapas. Abantu 5.073 bari bateranye bahawe iyo Bibiliya, bahabwa n’ibindi bitabo bishya bitandatu byasohotse mu rurimi rw’igitsotsili.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Megizike witwa Gamaliel Camarillo yaravuze ati “twishimiye cyane kuba hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’igitsotsili. Tuzashimishwa no kuyiha abantu bavuga urwo rurimi.”

Abahamya bavuga igitsotsili bakoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’igitsotsili, yari imaze gusohoka mu ikoraniro ryabereye i Chiapas muri Megizike.

Nk’uko ikigo cya leta gishinzwe amashuri muri Megizike kibitangaza, ururimi rw’igitsotsili ruvugwa n’abantu basaga 350.000 batuye muri leta ya Baja California, iya Campeche, iya Chiapas, iya Oaxaca n’iya Veracruz. Abahamya bashyize ibiro by’ubuhinduzi i San Cristobal de las Casas muri leta ya Chiapas kugira ngo bashobore kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bavuga igitsotsili. Ibyo biro birimo abahinduzi 15 bahindura muri urwo rurimi. Mu mwaka wa 2002, Abahamya ba Yehova basohoye igitabo cya mbere mu rurimi rw’igitsotsili. Ubu, Abahamya ba Yehova bafite ibitabo bisaga 60 biri mu gitsotsili, ushobora gukura ku rubuga rwacu rwa jw.org.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048