Soma ibirimo

4 UGUSHYINGO 2015
MEGIZIKE

Abahamya bahawe igihembo kuko bigisha Bibiliya muri gereza

Abahamya bahawe igihembo kuko bigisha Bibiliya muri gereza

UMUGI WA MEXICO—Abayobozi bo muri leta ya Baja, California muri Megizike bahaye Abahamya ba Yehova seritifika yo kubashimira ukuntu bigisha Bibiliya muri za gereza. Iyo seritifika yashyizweho umukono n’umunyamabanga wa leta ushinzwe umutekano, Daniel De La Rosa Anaya, hamwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe za gereza, Jesús Héctor Grijalva Tapia.

Iyo seritifika yari yanditseho ngo “leta yifuza gushimira Abahamya ba Yehova ibinyujije ku munyamabanga wa leta, kubera ukuntu bitanga batizigamye bagafasha abaturage bo muri leta ya Baja, California. Batuma imfungwa zirushaho kugira ubuzima bwiza kandi bakazifasha ku buryo iyo zisubiye mu buzima busanzwe bitazigora.”

Jesús Manuel López Moreno, umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gusubiza Abantu mu Buzima Busanzwe cyo muri Mexicali.

Abahamya ba Yehova basura buri gihe gereza zitandukanye zo muri leta ya Baja California, harimo n’imwe yo mu mugi wa Mexicali. Iyo gereza batangiye kuyisura mu mwaka wa 1991 ubwo imfungwa yabisabaga. Mu kiganiro umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gusubiza Abantu mu Buzima Busanzwe cyo muri Mexicali witwa Jesús Manuel López Moreno yagiranye n’Abahamya, yaravuze ati “iyo muje hano mukita ku bafunzwe muba mudushyigikira, bityo tukabafasha kwigarurira icyizere bakaba bavuga bati ‘natwe turi abantu. Burya natwe dufite agaciro. Nidufungurwa tuzasubira mu buzima busanzwe natwe duteze imbere igihugu.’ . . . Ni ukuri turabashimira cyane ukuntu mudufasha.”

Gamaliel Camarillo, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Megizike, yaravuze ati “umurimo w’ibanze Abahamya ba Yehova bakora ni ugufasha abantu, hakubiyemo n’imfungwa, kumenya icyo Bibiliya yigisha. Itorero ryo mu mugi wa Mexicali ryavuze ko abantu umunani babatijwe bakaba Abahamya ba Yehova igihe bari bakiri muri gereza yo mu mugi wa Mexicali. Twe twumva ko abantu b’ingeri zose bakwiriye kwigishwa Bibiliya.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Megizike: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048