Soma ibirimo

20 NZERI 2017
MEGIZIKE

Umutingito uri ku gipimo cya 7,1 wibasiye Megizike

Umutingito uri ku gipimo cya 7,1 wibasiye Megizike

Ku itariki ya 19 Nzeri 2017, umutingito uri ku gipimo cya 7,1 wibasiye Megizike rwagati uhitana abantu barenga 200. Dore icyo raporo yaturutse ku biro by’Abahamya ba Yehova biri muri Amerika yo Hagati igaragaza:

Hari mushiki wacu wo mu mugi wa Mexico wahitanywe n’uwo mutingito. Nanone hari undi mushiki wacu waburiwe irengero nyuma y’aho inzu ye isenyutse. Mu mugi wa Puebla hari mushiki wacu wakomeretse cyane. Hari n’undi mushiki wacu uri mu bitaro.

Nanone byabaye ngombwa ko ibiro by’Abahamya biba byimuriwe ahandi hantu, ariko ubu byasubiye aho byakoreraga mbere. Nta muntu wigeze akomereka kandi amazu y’ibyo biro ntiyangiritse.

Dukomeje kuzirikana mu masengesho yacu abo bavandimwe na bashiki bacu muri ibi bihe bitoroshye barimo. Tuzi ko Yehova azabafasha kandi azi “agahinda” kabo.—Zaburi 31:7.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, +52-555-133-3048