8 NZERI 2017
MEGIZIKE
Umutingito wibasiye Megizike
Mu ijoro ryo ku wa Kane itariki ya 7 Nzeri umutingito ukaze wibasiye agace ko mu magepfo ya Megizike kari ku nkombe y’Inyanja ya Pasifika. Hari hashize imyaka igera ku ijana Megizike itibasirwa n’umutingito nk’uwo, wahitanye abantu bagera kuri 45. Ikibabaje ni uko twabonye amakuru avuga ko hari umuvandimwe na bashiki bacu babiri bahitanywe n’uwo mutingito.
Nanone raporo tumaze kubona zigaragaza ko amazu menshi y’abavandimwe n’Amazu y’Ubwami yangiritse andi agasenyuka. Amazu y’Amakoraniro abiri yo muri leta ya Chiapas na yo yarangiritse. Turacyakomeza kureba ibyangiritse.
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu, kandi twizeye ko Yehova akomeza kubahumuriza no kubakomeza.—2 Abatesalonike 2:16, 17.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000
Muri Megizike: Gamaliel Camarillo, +52-555-133-3048