Soma ibirimo

23 UKWAKIRA 2013
MEGIZIKE

Inkubi y’umuyaga yayogoje Megizike

Inkubi y’umuyaga yayogoje Megizike

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2013 kugeza muri uko kwezi hagati, umuyaga wiswe Ingrid na Manuel, yari irimo n’imvura nyinshi yibasiye Megizike iteza imyuzure n’inkangu muri icyo gihugu. Iyo miyaga yangije amazu n’imirimakandi ihitana abantu bagera kuri 80. Umuhamya wa Yehova umwe ni we wakomeretse. Nanone, hari umuhanda wangiritse utuma Abahamya ba Yehova basaga 300 bari mu ikoraniro ry’intara ryabereye i Chilpancingo, muri leta ya Guerrero babura uko bataha. Bamwe bacumbikiwe ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, abandi bacumbikirwa mu ngo z’Abahamya bo hafi aho. Abahagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Megizike bakomeje gukorana n’abagenzuzi basura amatorero na komite z’ubutabazi zigizwe n’abasaza b’Abahamya kugira ngo bareba ibyo abibasiwe n’iyo miyaga bakeneye mu buryo bwihutirwa kandi babibagezeho.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Megizike: Marco Barrera, tel. +52 555 858 0116