Soma ibirimo

Abraham Lincoln, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Mikoroneziya, atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi ruvugwa mu birwa bya Marishali

24 GICURASI 2019
MIKORONEZIYA

Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi ruvugwa mu birwa bya Marishali

Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi ruvugwa mu birwa bya Marishali

Mu ikoraniro ryihariye ryabaye ku itariki ya 19 Gicurasi 2019, Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi ruvugwa mu birwa bya Marishali. Nanone hari abandi bantu bakurikiye iryo koraniro bari mu Nzu y’Ubwami yo ku kirwa cya Ebeye, giherereye ku birometero 440, uvuye aho iryo koraniro ryari ryabereye ku kirwa cya Majuro.

Abantu bagera kuri 339 bari bitabiriye ikoraniro ryihariye, harimo n’abagera ku 151 bari mu matorero ane yo mu birwa bya Marishali. Abo babwiriza hamwe n’abandi bagera kuri 325 bari mu ifasi bavuga urwo rurimi, ariko baba muri Amerika, bazakoresha iyo Bibiliya mu materaniro, igihe biyigisha no mu murimo wo kubwiriza. Ubu ku isi hose hari abantu bagera ku 61.000 bavuga urwo rurimi.

Hari Umuhamya wifatanyije mu mushinga wo guhindura iyo Bibiliya wavuze ati: “Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, mu rurimi ruvugwa mu birwa bya Marishali, ni yo Bibiliya yo muri iki gihe yashubije izina ry’Imana Yehova aho rigomba kuba. Abavandimwe na bashiki bacu bashobora kwizera ko ihinduye neza kandi izabafasha gukomeza gukunda Yehova.”

Twishimiye cyane iyo Bibiliya iherutse gusohoka. Ibi bigaragaza ko Yehova aha imigisha umurimo wo guhindura Bibiliya n’ibindi bitabo mu ndimi nyinshi, zaba izivugwa n’abantu bake cyangwa benshi.—Zaburi 49:1, 2.