19 UKWAKIRA 2023
MIKORONEZIYA
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igicuki
Ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, umuvandimwe Carlito Dela Cruz, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Micronésie yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicuki. Iryo tangazo ryatangiwe mu materaniro yihariye yabaye mu rurimi rw’Igicuki muri Micronésie, yari yajemo abantu bagera kuri 83 abandi bagera kuri 435 bayakurikiye bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Muri abo harimo n’abo mu matorero yo muri Gwamu no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresha igicuki. Itangazo rikimara gutangwa Bibiliya yo mu bwoko bwa elegitoronike yahise isohoka. Bibiliya zicapye zizaboneka muri Mutarama 2024.
Igicuki kivugwa cyane mu kirwa cya Chuuk, kiri mu burengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika kikaba kiri no mu bigize Repubulika ya Micronésie. Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Igicuki mu mwaka wa 1978. Muri iki gihe hari abavandimwe na bashiki bacu 180. Ku kirwa cya Chuuk hari amatorero abiri akoresha ururimi rw’igicuki, ku kirwa cya Gwamu hari itorero rimwe, muri Amerika ho hari itorero rimwe, amatsinda atatu n’itsinda rimwe ritaremerwa bikoresha urwo rurimi.
Nubwo hari izindi Bibiliya ziboneka mu rurimi rw’Igicuki, inyinshi ntizirimo izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicuki, yo yasubije izina ry’Imana mu mwanya ryahozemo. Umuvandimwe Dela Cruz yaravuze ati: “Nizeye ntashidikanya ko iyi Bibiliya izafasha abantu benshi bavuga Igicuki kumenya izina ry’Imana, ikanabafasha kuba incuti zayo.”
Twishimiye ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igicuki, izafasha abantu benshi ‘biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka,’ bakamenya Yehova.—Ibyakozwe 13:48.