2 UGUSHYINGO 2018
MIKORONEZIYA
Inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Yutu yibasiye Ibirwa byo muri Mariana y’Amajyaruguru
Ku itariki ya 24 Ukwakira 2018, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Yutu yibasiye ibirwa byo muri Mariana y’Amajyaruguru. Ikirwa cya Saipan na Tinian, akaba ari na byo binini muri ibyo birwa, ni byo byibasiwe cyane. Uwo muyaga wari ufite umuvuduko wa kirometero 280 mu isaha wangije ingo z’abantu kandi abantu benshi babura umuriro.
Ibiro by’ishami byo muri Mikoroneziya, akaba ari na byo bigenzura umurimo wo kubwiriza ukorwa muri ibyo birwa bya Mariana, byatangaje ko nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke. Icyakora, hari ingo 15 z’Abahamya ba Yehova zasenyutse burundu, izindi 40 zirangirika. Nanone kandi hari inzu y’abamisiyonari bo muri Saipan n’Amazu y’Ubwami yo muri Saipan na Tinian byangiritse mu buryo budakabije.
Komite Ishinzwe Ubutabazi irimo irategura ibikorwa byo guha imfashanyo abagwiririwe n’ibyo biza. Nanone kandi Abahamya bavanywe mu byabo n’iyo nkubi y’umuyaga, barimo baritabwaho n’Abahamya bagenzi babo. Biteganyijwe ko umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami azasura Abahamya batuye muri utwo duce twagwiririwe n’ibiza kugira ngo abahumurize.
Dukomeje gusengera abavandimwe bacu bahuye n’ibyo biza. Duhumurizwa no kuba tuzi ko “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose,” kandi ko ‘yumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze akabakiza.’—Zaburi 145:18, 19.