Soma ibirimo

7 KAMENA 2017
MISIRI

“Ntegerezanyije amatsiko igihe tuzarenganurwa”

“Ntegerezanyije amatsiko igihe tuzarenganurwa”

Ehab Samir, ni kavukire wo mu Misiri w’imyaka 52, akaba n’Umuhamya wa Yehova. Samir ashingiye ku byemezo leta y’icyo gihugu yafatiye Abahamya, yavuze ko abategetsi babafata “nk’abagizi ba nabi.” Icyakora, yatewe inkunga no gusoma ingingo yo kuri interineti isobanura neza uko ibintu biteye.

Iyo ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo: “Icyo Dogiteri Riham Atef avuga ku Bahamya ba Yehova,” yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Misiri kitwa Shbab Misr, gikorera kuri interineti, cyasohotse ku itariki ya 19 Kanama 2016. Dogiteri Atef, ni umwarimu muri kaminuza y’i Cairo akaba n’umunyamakuru, ariko yagaye ibintu bitari byo bivugwa ku Bahamya ba Yehova bo mu Misiri. We ubwe yibonaniye na bamwe mu Bahamya ba Yehova, abakoraho ubushakashatsi, maze aravuga ati: “nasanze bakunda abantu, nibonera n’ukuntu bubaha imyizerere y’abandi.”

“Bimakaza urukundo n’amahoro”

Muri icyo kinyamakuru, Dogiteri Atef yarimo abwira “abantu batazi Abahamya ba Yehova, n’abandi babanga bitewe n’amakuru atari yo babwiwe.” Muri iyo ngingo, yavuze muri make imyizerere y’ingenzi y’Abahamya, kandi yongeraho ati: “ibyinshi ku birebana na bo biboneka ku rubuga rwabo ari rwo www.pr418.com.”

Dogiteri Atef amaze gukora igenzura ridafite aho ribogamiye, yiboneye ko uko Abahamya bafatwa mu Misiri nta ho bihuriye n’uko bari koko. Yaravuze ati: “sinumva impamvu babuzwa gukora ibikorwa by’idini ryabo. Ntibagira aho babogamira muri politiki. . . . Bimakaza urukundo n’amahoro.” Yafashije abasomyi be gutekereza agira ati: “ese izo ni impamvu zatuma babuzwa gukora? Cyangwa bazira ko inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya?”

“Ntegerezanyije amatsiko igihe tuzarenganurwa”

Samir yashimishijwe cyane n’iyo ngingo yavugaga ku Bahamya, ku buryo byatumye yoherereza ubwanditsi bw’icyo kinyamakuru ibaruwa yo kubushimira. Yaranditse ati: “njya nsoma ibinyamakuru byinshi [byo mu Misiri] bivuga ku Bahamya ba Yehova, ariko akenshi biba bibasebya. Rwose ndashimira Dogiteri Riham Atef kuko yagaragaje ubutwari kandi akavugisha ukuri.” Nyuma yaho, ku itariki ya 11 Ukuboza 2016, icyo kinyamakuru cyaje gusohora indi nomero, irimo ayo magambo Samir yanditse ashimira.

Mu ibaruwa Samir yanditse, yavuze ko ababazwa n’akarengane Abahamya bahura na ko, avuga ko gaterwa n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abayobozi b’amadini. Yanavuze ko ibyo binyoma ari byo byatumye na we ubwe akorerwa ibikorwa bibi. Yaravuze ati: “nta kuntu wamenya umuntu neza, utamwegereye ngo mwivuganire. Icyo ni cyo nshimira Dogiteri  Riham Atef.”

Samir yashoje ibaruwa ye avuga amagambo akora ku mutima agira ati: “ntegerezanyije amatsiko igihe Abahamya ba Yehova bazarenganurwa, maze tugakorera Imana mu bwisanzure mu gihugu cyacu.”

Hari ikizere

Mu myaka yashize, Abahamya ba Yohova bo mu Misiri bari bafite umudendezo wo gukorera Imana, bafite n’ubuzima gatozi. Icyakora, mu mwaka wa 1960, bambuwe ubuzima gatozi, n’uburenganzira andi madini ahabwa muri icyo gihugu.

Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bo mu Misiri ntibahwemye kugaragaza ko ari abaturage beza, “bimakaza urukundo n’amahoro” mu mimerere iyo ari yo yose, nk’uko Dogiteri Atef abivuga. Kimwe na we, hari abandi bantu benshi bifuza ko Abahamya ba Yehova bo mu Misiri basubizwa uburenganzira bwabo bw’ibanze, kandi bakongera gukorera Imana bisanzuye.