7 MATA 2022
MIYANIMARI
Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igikareni (Sagawa)
Ku itariki ya 27 Werurwe 2022, umuvandimwe Mats Kassholm wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Miyanimari, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Igikareni (Sagawa). Porogaramu yari yarafashwe amajwi mbere y’igihe yakurikiranywe n’abantu bagera kuri 620. Bibiliya zicapye zizaboneka muri Mata 2022.
Amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Miyanimari yatangiye mu mwaka wa 1914 igihe Abigishwa ba Bibiliya bahageraga. Hashize igihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 1940, umubwiriza uvuga ururimi rw’Igikareni (Sagawa) wo muri icyo gihugu yarabatijwe.
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo muri urwo rurimi izagira akamaro bitewe n’uko izindi Bibiliya zirimo amagambo ya kera atumvikana cyangwa ibisobanuro bitari byo. Urugero, hari Bibiliya yo muri urwo rurimi ihindura ibivugwa muri Zaburi 72:16 igira iti: “ikiganza cy’ibinyampeke byo ku isi.” Ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yahinduye ayo magambo igira iti: “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi.”
Iyi Bibiliya y’Igikareni (Sagawa) ni umugisha uturuka kuri Yehova ku babwiriza bavuga urwo rurimi. Dusenga dusaba ko iyo Bibiliya yabafasha gukomeza kuba incuti za Yehova.—1 Petero 5:10.