Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Mongoliya bari kumwe n’abavoka baburanira Abahamya imbere y’Urukiko rw’Ubutegetsi, igihe urubanza rwaburanishwaga mu rwego rwa mbere mu mugi wa Ulaanbaatar.

24 KANAMA 2018
MONGOLIYA

Abahamya ba Yehova bo muri Mongoliya bongeye guhabwa ubuzima gatozi

Abahamya ba Yehova bo muri Mongoliya bongeye guhabwa ubuzima gatozi

Ku itariki ya 14 Kamena 2018, Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Ulaanbaatar muri Mongoliya babonye inyandiko iturutse mu buyobozi bukuru bw’uwo mugi. Iyo nyandiko yavugaga ko bongeye guhabwa ubuzima gatozi muri Mongoliya.

Inyandiko yemerera Abahamya ba Yehova kongera kugira ubuzima gatozi mu mugi wa Ulaanbaatar.

Amadini yo muri Mongoliya aba asabwa gusaba ubuzima gatozi buri mwaka, kandi guhera mu mwaka wa 1999, Abahamya bagiye babuhabwa. Icyakora, mu mwaka wa 2015, ubuyobozi bw’umugi bwanze kongera guha ubuzima gatozi umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya bo mu mugi wa Ulaanbaatar. Muri Mutarama 2017, ubuyobozi bw’umugi bwasohoye inyandiko ivuga ko bwanze ko umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko ukomeza ibikorwa byawo. Abahagarariye umugi ntibatanze impamvu bashingiyeho bafata uwo mwanzuro. Abahamya bahisemo gushyikiriza inkiko icyo kibazo.

Mu gihe Urukiko rw’Ubutegetsi rwasuzumaga icyo kibazo, umwavoka waburaniraga ubuyobozi bw’umugi yavuze ko uwo mugi wafashe uwo mwanzuro ushingiye ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya ruherutse gufata wo gusesa imiryango yose yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya ba Yehova. Abavoka baburanira Abahamya bavuze ko uwo mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafashe wagiye unengwa ku rwego mpuzamahanga kandi n’inkiko mpuzamahanga zibona ko wafashwe hadakurikijwe amategeko. Nanone, abavoka bacu bibukije urukiko ko umwanzuro wo mu Burusiya wafashwe nyuma y’umwanzuro ubuyobozi bw’umugi bwafashe, ku buryo iyo atari impamvu ifatika baba barashingiyeho batwima ubuzima gatozi.

Urukiko rw’Ubutegetsi rwasheshe umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’umugi, ruvuga ko ubwo buyobozi butashingiye ku bihamya bifatika ahubwo ko bwashingiye ku byo bwumvise. Nanone urwo rukiko rwasanze abayobozi b’umugi bararengereye uburenganzira bw’ibanze Abahamya bafite bwo kuvuganira idini ryabo n’imyizerere yabo.

Umwe mu bavoka b’Abahamya witwa Jason Wise wari muri urwo rubanza yagize ati: “Nubwo ubundi umuntu atagomba kubanza gusaba ubuzima gatozi kugira ngo uburenganzira bwe bw’ibanze bwubahirizwe, ariko gukora ibikorwa by’idini ridafite ubuzima gatozi biragorana. Nanone iyo dufite ubuzima gatozi biratworohera kwinjiza Bibiliya n’ibindi bitabo bishingiye kuri Bibiliya mu gihugu, tukubaka amazu dusengeramo kandi tugakodesha aho dukorera amakoraniro manini. Dushimishijwe n’uko Urukiko rw’Ubutegetsi rwasheshe umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’umugi wa Ulaanbaatar, kandi rukabona ko umwanzuro wafashwe ubangamira umudendezo abantu bafite wo guhitamo idini bashaka no guteranira hamwe muri Mongoliya.”