Soma ibirimo

Umuvandimwe Amaro Teixeira atangaza ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Ikindawu

2 WERURWE 2021
MOZAMBIKE

Abahamya ba Yehova bo muri Mozambike bageze ku kintu kitazibagirana

Ubu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka mu ndimi 200

Abahamya ba Yehova bo muri Mozambike bageze ku kintu kitazibagirana

Ku itariki ya 28 Gashyantare 2021, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’ikindawu. Ibyo byatumye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka mu ndimi 200 yaba yuzuye cyangwa ibice byayo. Nanone kandi, umunsi umwe mbere yaho, ku itariki ya 27 Gashyantare, hari hasohotse Ivanjiri yanditswe na Matayo, mu rurimi rw’Igicuwabo.

Umuvandimwe Amaro Teixeira, uri mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Mozambike, ni we watangaje ko izo Bibiliya zasohotse mu buryo bwa eregitoronike, muri disikuru yafashwe mbere y’igihe. Nanone iyo porogaramu yacishijwe kuri tereviziyo ya leta no ku maradiyo atandukanye yo muri icyo gihugu. Ivanjiri ya Matayo yasohotse mu Gicuwabo, nanone iboneka mu gatabo k’amapaji 64 kazafasha abadashobora kubona ibikoresho bya eregitoronike.

Igicuwabo kivugwa n’abantu basaga 1.400.000 batuye mu gace ka Zambezia. Hari ababwiriza 492 bifatanya n’amatorero n’amatsinda akoresha ururimi rw’Igicuwabo.

Umuvandimwe Nicholas Ahladis ukorana n’Urwego rw’Ubuhinduzi rukorera ku kicaro gikuru, yaravuze ati: “Guhindura igitabo cya Matayo mu Gicuwabo ni ikintu k’ingenzi tugezeho. Bibiliya zari zisanzwe zikoreshwa kuzibona byabaga bigoye kandi zitumvikana neza.”

Ururimi rw’Ikindawu ruvugwa n’abantu batuye hagati muri Mozambike bagera kuri 1.100.000, harimo n’ababwiriza 1.500.

Mu gihe bahinduraga iyo Bibiliya mu rurimi rw’Ikindawu, muri Mozambike habaye ibiza bitatu bikomeye. Mu mwaka wa 2019, habaye inkubi y’umuyaga yiswe Idaii. Mu mwaka wa 2020, Mozambike kimwe n’ibindi bihugu byose byo ku isi, yahanganye n’icyorezo cya COVID-19. Nanone mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, icyo gihugu cyashegeshwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Eloise. Nubwo habaye ibyo bibazo byose, abahinduzi batanu bahinduye iyo Bibiliya mu myaka ibiri n’igice.

Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Iyo ndebye ibyo twagezeho, nubwo twahuye n’ibyo bibazo byose, numva bindenze. Mbona ari igitangaza rwose. Byari birenze cyane ubushobozi bwacu. Yehova ni we ukwiriye kubishimirwa.”

Umuvandimwe Ahladis yakomeje agira ati: “Vuba aha, abavandimwe bacu bavuga Ikindawu, harimo n’abahinduzi bahuye n’ibigeragezo byinshi byakereje umushinga wo guhindura Bibiliya. Ariko ubu iyo Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo ihinduye mu mvugo yumvikana neza, ni impano ikomeye cyane ku bavandimwe bacu n’abandi bantu bose bavuga Ikindawu, kubera ko izabafasha cyane kandi ikabahumuriza.”

Umuvandimwe Geoffrey Jackson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi yaravuze ati: “Abahindura Bibiliya bose bagira ibyo bigomwa kandi bakihanganira inzitizi zitandukanye bahura na zo. Nyuma y’ibibazo abahinduye Bibiliya mu Kindawu bahuye na byo harimo n’ibiza. Ikindawu cyabaye ururimi rwa 200 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ibonetsemo. Twizeye ko iyo Bibiliya izafasha cyane abantu bavuga Ikindawu muri Mozambike.”

Twishimanye n’abavandimwe bacu babonye impano muri iki gihe k’icyorezo. Biragaragara neza ko nta kintu na kimwe cyabuza Yehova gusohoza umugambi we.—Yesaya 43:13.