Soma ibirimo

18 KANAMA 2020
MOZAMBIKE

Abavuga indimi ebyiri zo muri Mozambike babonye Bibiliya

Abavuga indimi ebyiri zo muri Mozambike babonye Bibiliya

Ku itariki ya 15 n’iya 16 Kanama 2020, ni bwo hatangajwe ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Igicangana n’Ikimacuwa zo muri Mozambike. Rumwe ruvugwa n’ababwiriza barenga 8.000 na ho urundi rukavugwa n’abasaga 1.700.

Umuvandimwe David Amorim, wo muri komite y’ibiro by’ishami bya Mozambike, ni we watangaje ko izo Bibiliya zasohotse, muri videwo ababwiriza bakurikiye kuri interineti. Nanone, iyo videwo yanyujijwe no kuri tereviziyo no kuri radiyo zigera kuri 30.

Ururimi rw’Igicangana ruvugwa ahanini n’abantu bagera kuri miriyoni 1,9 batuye mu ntara ebyiri zo mu magepfo ya Mozambike. Rujya kumera nk’ururimi rw’Igitsonga ruvugwa mu gihugu bituranye cya Afurika y’Epfo.

Ururimi rw’Ikimacuwa ruvugwa mu ntara zo mu majyaruguru ya Mozambike. Ugenekereje ruvugwa n’abantu bagera kuri miriyoni 5,8 kandi ruvugwa ahanini n’abasangwabutaka baho.

Hashize imyaka myinshi ababwiriza bavuga urwo rurimi badashobora kubona Bibiliya mu buryo bworoshye. Bibiliya zirahenda kandi hari igihe abazicuruza bangaga ko Abahamya ba Yehova bazigura. Umwe mu bagize uruhare muri uwo mushinga, yaravuze ati: “Hari aho wasangaga itorero ryose rifite Bibiliya imwe yagumaga mu Nzu y’Ubwami, kugira ngo abatanga ibiganiro bage bayikoresha.”

Dushimishijwe no kuba abo bavandimwe na bashiki bacu bavuga Igicangana n’Ikimacuwa barabonye Bibiliya mu rurimi rwabo. Twizeye tudashidikanya ko izi Bibiliya zizafasha abantu bakagira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:3, 4.