Soma ibirimo

6 UKWAKIRA 2022
MOZAMBIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rwa Esani

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rwa Esani

Ku itariki ya 2 Ukwakira 2022, umuvandimwe David Amorim, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Mozambike, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rwa Esani. a Porogaramu yo gusohora iyo Bibiliya yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe, maze ababwiriza benshi bayikurikiranira ku Mazu y’Ubwami yo mu gace k’iwabo. Nanone yanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu no ku maradiyo 14.

Ururimi rwa Esani ruvugwa mu ntara enye zo muri Mozambike ari zo: Manica, Sofala, Tete na Zambezia. Nanone ruvugwa mu bice bimwe na bimwe byo muri Malawi.

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rwa Esani, biri i Beira, muri Mozambike

Ni ubwa mbere Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’abasangwabutaka bo muri Mozambike. Mbere y’uko iyi Bibiliya isohoka hari ibice bya Bibiliya byari biriho ariko byarahendaga kandi byakoreshaga imvugo ya kera itagikoreshwa.

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rwa Esani kubera ko Yehova akomeje kubaha imigisha.—Imigani 10:22.

a Iyo Bibiliya yasohotse icapye, isohoka no mu buryo bwa elegitoronike