Soma ibirimo

22 KAMENA 2023
MOZAMBIKE

Hasohotse “Bibiliya yuzuye y’ubuhinduzi bw’isi nshya” mu rurimi rw’Igicangana (Mozambike)

Hasohotse “Bibiliya yuzuye y’ubuhinduzi bw’isi nshya” mu rurimi rw’Igicangana (Mozambike)

Ku itariki ya 18 Kamena 2023, hatangajwe ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igicangana (Mozambike). Umuvandimwe Charles Fonseca, umwe mu bagize Komite y’ibiro by’ishami byo muri Mozambike ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Uwo muhango wabereye i Maputo, umurwa mukuru wa Mozambike, kandi wakurikiwe n’abantu 16.245. Abari bakurikiye uwo muhango, bose bahawe Bibiliya zicapye. Nanone kandi iyo Bibiliya iboneka no mu buryo bwa elegitoronike.

Igicangana cyo muri Mozambike kivugwa n’abantu bari hafi kugera kuri 4.200.000 kandi abenshi batuye mu ntara ebyiri zo mu majyepfo y’icyo gihugu ari zo, Maputo na Gaza. Kubera ko Igicangana cyo muri Mozambike gifite izindi ndimi zigishamikiyeho, ikipe y’abahinduzi bashatse kandi bakoresha amagambo abakoresha urwo rurimi bumva nubwo baturuka mu duce dutandukanye.

Mbere y’uko iyi Bibiliya iboneka mu rurimi rw’Igicangana cyo muri Mozambike, ababwiriza benshi bavuga urwo rurimi bakoreshaga Bibiliya zo mu Gitsonga kuko rujya gusa na rwo. Ibyo byatumaga bamwe kwiga Bibiliya bitaborohera. Umwe mu bahinduzi yaravuze ati: “Kubera ko ubu dufite Bibiliya yacu, abavuga Igicangana cyo muri Mozambike, bashobora kuyisoma kandi ubutumwa bukubiyemo bukabakora ku mutima.”

Undi muhinduzi yatanze urugero rugaragaza ukuntu yabonye ko Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gicangana, buvuga ibintu bihuje n’ukuri. Agira ati: “Mu zindi ndimi zivugwa muri aka gace, Bibiliya zimwe zikoresha ijambo “umwuka” ku buryo abantu badasobanukirwa neza icyo risobanura, bakumva ko ari ikiremwa gikomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gicangana yo ikoresha imvugo yumvikana kandi y’ukuri, ivuga ko ari “imbaraga y’ubuzima” isubira ku Muremyi, atari umuntu ukomeza kubaho.”

Twishimira kubona ukuntu Yehova yohereje ‘urumuri rwe n’ukuri kwe” igihe abavuga Igicangana cyo muri Mozambike babonaga Bibiliya mu rurimi rwabo maze bagasobanukirwa neza ijambo rye.—Zaburi 43:3.