Soma ibirimo

9 WERURWE 2023
MOZAMBIKE

Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikironga

Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikironga

Ku itariki ya 5 Werurwe 2023, nibwo hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikironga. Gahunda yo gusohora iyo Bibiliya yabaye mu materaniro yihariye yabereye muri sitade y’igihugu ya Zimpeto iherereye i Maputo muri Mozambike. Umuvandimwe Castro Salvado, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Mozambike, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse, muri porogaramu yakurikiranywe n’abantu bagera ku 3.150. Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, iyo niyo gahunda yo gusohora Bibiliya ibaye imbonankubone muri Mozambike. Abakurikiranye iyo gahunda imbonankubone bahise bahabwa Bibiliya zicapye.

Ikironga kivugwa mu ntara hafi ya yose ya Maputo muri Mozambike, kandi ni ururimi kavukire rw’abantu bagera ku 618.000. Nubwo hari izindi Bibiliya zari zisanzwe ziboneka muri urwo rurimi, inyinshi muri zo zikoresha imvugo ya kera ku buryo zitacyumvikana.

Hari umuhinduzi wagize icyo avuga kuri iyo Bibiliya iherutse gusohoka, yaravuze ati: “Iyi mpano yanshimishije cyane rwose! Nzi neza ko abavandimwe na bashiki bacu bishimiye cyane iyi Bibiliya yumvikana neza kandi no kuyisoma bikaba byoroshye. Izatuma ijambo ry’Imana ritugera ku mutima.”

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu babonye iyo Bibiliya kandi dusenga Yehova tumusaba gukomeza guha umugisha abakorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’Ikironga.—Abaroma 12:15.