Soma ibirimo

4 Gicurasi 2023
MOZAMBIKE

Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byasohotse mu rurimi rw’Igitonga

Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byasohotse mu rurimi rw’Igitonga

Ku itariki ya 30 Mata 2023, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, batangaje ko yasohotse mu rurimi rw’Igitonga. Iyo gahunda yabaye mu materaniro yihariye yabereye mu mujyi wa Maxixe mu ntara ya Inhambane muri Mozambike. Umuvandimwe Wayne Wridgway, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Mozambike, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Hari hateranye abantu bagera kuri 920. Abateranye bose bahawe kopi icapye y’iyo Bibiliya. Iyo mu bwoko bwa elegitoronike nayo yahise ishyirwa ku rubuga na jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.

Ururimi rw’Igitonga ruvugwa cyane mu ntara ya Inhambane muri Mozambike. Abantu batuye muri iyo ntara bazwiho kugira umuco wo kwakira abashyitsi no kugira ubuntu. Igitonga ni ururimi kavukire rw’abantu bagera 327.000, batuye mu ntara ya Inhambane by’umwihariko muri Homoíne, Jangamo, Maxixe no muri Morrumbene.

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’Igitonga biherereye mu gace ka Maxixe mu ntara ya Inhambane muri Mozambique

Bibiliya zari zisanzwe ziri muri urwo rurimi, kuzisobanukirwa byagoraga ababwiriza. Abavandimwe na bashiki bacu bishimiye cyane ko babonye Bibiliya ihuje n’ukuri kandi yumvikana neza. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Umubyeyi wuje urukundo aganira n’abana be akoresheje imvugo isanzwe n’amagambo yoroshye. Mu buryo nk’ubwo iyi Bibiliya izafasha abantu bavuga Igitonga kurushaho gusobanukirwa Ijambo rya Papa wacu udukunda Yehova.”

Igihe iyo Bibiliya yasohokaga, umuvandimwe Wridgway yaravuze ati: “Niba twifuza kurushaho kuba incuti z’Imana ntidukwiriye kuyivugisha buri munsi gusa tuyisenga, ahubwo nanone dukwiriye kuyitega amatwi, dusoma ijambo ryayo Bibiliya. Turabatera inkunga yo gutangira gusoma iyi Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo kandi mukajya mubikora buri gihe.”

Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu babonye iyi Bibiliya kandi dusenga dusaba ko Yehova yakomeza kubaha umugisha kubera umurimo bakora babwiriza abantu bavuga ururimi rw’igitonga.—Abaroma 12:15.