Soma ibirimo

18 KANAMA 2023
MOZAMBIKE

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igifimbi

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igifimbi

Ku itariki ya 13 Kanama 2023, umuvandimwe Charles Fonseca, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Mozambike, yatangaje ko Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo yasohotse mu rurimi rw’Igifimbi. Iki ni cyo gitabo cyo muri Bibiliya gisohotse bwa mbere muri uru rurimi. Iryo tangazo ryatangiwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2023, ryari rifite umutwe ugira uti: “Mukomeze kwihangana.” Iryo koraniro ryabereye mu mudugudu wa Fingoe kandi hateranye abantu bagera ku 3.055. Abateranye bose bahawe kopi icapye y’iyo Bibiliya. Iyo mu bwoko bwa elegitoronike nayo yahise ishyirwa kuri jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.

Ururimi rw’Igifimbi, ruvugwa cyane n’abantu batuye mu burengerazuba bwa Mozambike mu ntara ya Tete, yegereye umupaka wa Zambiya. Ugereranyije urwo rurimi ruvugwa n’abantu barenga 100.000. Muri Mozambike, hari ababwiriza 897 bari mu matorero 20 n’amatsinda 2 bikoresha ururimi rw’Igifimbi. Uwari uhagarariye ibiro by’ishami bya Mozambike yaravuze ati: “Tunejejwe n’uko abavandimwe na bashiki bacu bakoresha Igifimbi babonye igitabo cya Matayo mu rurimi rwabo.”

Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu n’abandi bantu bose ‘bitonda,’ bakoresha ururimi rw’Igifimbi, babonye iyo mpano ihebuje. Izabafasha kurushaho kwizera isezerano rya Yesu, ry’uko bazabona imigisha myinshi mu gihe kizaza.—Matayo 5:5.