Soma ibirimo

28 GICURASI 2019
MOZAMBIKE

Inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Kenneth yibasiye Mozambike

Inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Kenneth yibasiye Mozambike

Ku itariki ya 25 Mata 2019, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Kenneth yibasiye amajyaruguru ya Mozambike. Ni ubwa kabiri iki gihugu kibasirwa n’inkubi y’umuyaga ikaze, nyuma yaho indi yiswe Idai yangije ibintu byinshi muri Werurwe. Iyo nkubi y’umuyaga yarimo n’imvura yateje imyuzure n’inkangu, isenya amazu, yangiza imihanda maze ituma ubuzima burushaho kugorana.

Hari Abahamya bagera kuri 300 batuye mu ntara ya Cabo Delgado, ariko nta n’umwe wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima. Icyakora, amazu 9 y’Abahamya yarasenyutse kandi agera kuri 16 arangirika. Nanone hari Inzu y’Ubwami yasenyutse, naho izindi eshatu zirangirika. Umugenzuzi usura amatorero yo muri ako karere, uhagarariye Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi n’Abahamya babiri bakora mu biro by’ubuhinduzi byitaruye, basuye abibasiwe n’icyo kiza kugira ngo babahumurize.

Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe kugira ngo bakomeze kwiringira Yehova, kuko ari we utanga imbaraga “mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1.