13 MUTARAMA 2021
MOZAMBIKE
Inkubi y’umuyaga yiswe Chalane yibasiye Mozambike
Aho yabereye
Intara ya Sofala n’iya Manica zo muri Mozambike, hakubiyemo n’agace kari karibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Idai yabaye muri Werurwe 2019
Ikiza
Ku itariki ya 30 Ukuboza 2020, inkubi y’umuyaga yiswe Chalane yibasiye agace gaherereye ku nyanja muri Mozambike. Iyo nkubi yateje umwuzure n’inkangu kandi yangiza ibintu byinshi
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza batatu barakomeretse bidakabije
Ibyangiritse
Amazu 34 yarangiritse bidakabije
Amazu 12 yarangiritse cyane
Amazu 16 yarasenyutse
Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse cyane
Inzu y’Ubwami 1 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure ibikorwa by’ubutabazi hakubiyemo gushakira aho kuba ababwiriza basenyewe n’iyi nkubi. Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’iyi nkubi y’umuyaga.—Zaburi 121:2.