9 GASHYANTARE 2021
MOZAMBIKE
Inkubi y’umuyaga yiswe Eloise yangije byinshi muri Mozambike
Aho byabereye
Mu ntara ya Gaza, Inhambane, Manica, Sofala na Zambezia
Ikiza
Ku itariki ya 23 Mutarama 2021, imvura nyinshi irimo umuyaga ukaze yibasiye intara eshanu zo muri Mozambike kandi yangiza ibintu byinshi.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 3 barakomeretse
Ababwiriza 13 bavanywe mu byabo
Ibyangiritse
Inzu z’Ubwami 9 zarangiritse bidakabije
Inzu z’Ubwami 9 zarangiritse bikomeye
Inzu z’Ubwami 3 zarasenyutse
Amazu 53 yarangiritse bikomeye
Amazu 41 yarangiritse cyane
Amazu 10 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Mbere y’uko iyo mvura iteza inkangu, ibiro by’ishami byo muri Mozambike byari byasabye ababwiriza bose bo muri utwo duce kwimuka, bakajya ahandi hari umutekano
Ibyo biro by’ishami byashyizeho Komite Zishinzwe Ubutabazi enye kugira ngo zitange ubufasha bukenewe, harimo no gushakira amacumbi y’agateganyo abavanywe mu byabo
Abagenzuzi b’uturere basura utwo duce na bo barimo barahumuriza ababwiriza baho bibasiwe n’icyo kiza
Ibyo byose bikorwa ari na ko bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Dutegereje igihe Ubwami bw’Imana buzakuraho ibiza n’ingaruka zabyo.—Matayo 6:10.