Soma ibirimo

17 UGUSHYINGO 2020
MOZAMBIKE

Ivanjiri ya Matayo yasohotse mu rurimi rw’Igitonga n’Ikironga

Ivanjiri ya Matayo yasohotse mu rurimi rw’Igitonga n’Ikironga

Ku itariki ya 14 n’iya 15 Ugushyingo 2020 ivanjiri ya Matayo yasohotse mu buryo bwa eregitoronike mu ndimi ebyiri zivugwa mu magepfo ya Mozambike ari zo Igitonga n’Ikironga. Ababwiriza 524 bavuga Igitonga hamwe n’abandi 1.911 bavuga Ikironga, babonye ko iyo ari impano yari iturutse kuri Yehova kandi ko yari iziye igihe.

Ababwiriza bakurikiranye disikuru yafashwe mbere y’igihe yatangazaga ko iyo Bibiliya yasohotse. Iyo disikuru yatanzwe n’umuvandimwe Amaro Teixeira uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Mozambike. Nanone abavandimwe bemerewe kunyuza iyo disikuru kuri tereviziyo y’igihugu no ku maradiyo atandukanye yo muri ako gace. Iyo vanjiri izasohoka ari agatabo gacapye k’amapaji 64, kubera ko abenshi mu basomyi bo muri ako gace badafite ibikoresho bya eregitoronike.

Umuvandimwe Amaro yaravuze ati: “Bibiliya n’ibitabo by’imfanshanyigisho zayo biracyari bike cyane muri izi ndimi. Twishimira kuba tubonye ivanjiri ya Matayo muri izi ndimi, kubera ko irimo inkuru ivuga igisekuru cya Yesu, ivuka rye, ikibwiriza ke cyo ku musozi kizwi cyane hamwe n’ubuhanuzi bushishikaje buvuga iby’iminsi y’imperuka.”

Umwe mu bahinduzi yavuze ukuntu iki gitabo gihuje n’ukuri kandi kigakoresha imvugo yoroshye agira ati: “Igitabo cya Matayo kirimo inyigisho nziza kandi z’ingenzi. Ntekereza ko abasomyi bazajya basuka amarira y’ibyishimo mu gihe bazaba basoma ikibwiriza cyo ku musozi mu rurimi rwabo kavukire.”

Abashakashatsi bagaragaje ko abantu 224.000 bavuga Igitonga naho 423.000 bakavuga Ikironga. Twiringiye ko iyi vanjiri ya Matayo izafasha abantu benshi kubona “inzira ijyana ku buzima.”—Matayo 7:14.