Soma ibirimo

NAMIBIYA

Icyo twavuga kuri Namibiya

Icyo twavuga kuri Namibiya

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo mu gihugu cya Namibiya kuva mu mwaka wa 1929. Icyakora leta ya Afurika y’Epfo yakoronizaga Namibiya ihawe uburenganzira n’Umuryango w’Amahanga, yari yarabuzanyije umurimo wacu. Kuva mu ntangiriro y’imyaka ya za 50 kugeza mu mpera y’imyaka ya za 70, abayobozi ntibemeraga ko abazungu bajya mu duce dutuwe n’abirabura batabiherewe uburenganzira. Ibyo byatumye abamisiyonari baturutse mu bindi bihugu batabona uko bahakorera umurimo. Muri iyo myaka yose Abahamya barwanyijwe n’abayobozi b’amadini hamwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu, bazira ko bageza ku bandi ibyo bizera.

Ku itariki ya 21 Werurwe 1990, Namibiya yabonye ubwigenge, ntiyakomeza gutegekwa na Afurika y’Epfo. Itegeko Nshinga rishya rimaze kujyaho, Abahamya ba Yehova babonye umudendezo wo gukora umurimo wabo. Mu mwaka wa 2008, bahawe ubuzima gatozi. Abahamya ba Yehova bo muri Namibiya bishimira ko ubu bashobora gukora umurimo wabo nta nkomyi.