Soma ibirimo

Pushpa Ghimire (ibumoso) na Tirtha Maya Ghale (iburyo) bambaye amapingu, mbere y’uko bafungurwa ku itariki ya 4 Ugushyingo 2019

15 UGUSHYINGO 2019
NEPALI

Abahamya babiri bafunguwe by’agateganyo

Abahamya babiri bafunguwe by’agateganyo

Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2019, Abahamya babiri ari bo Tirtha Maya Ghale na Pushpa Ghimire, bari barakatiwe amezi atatu y’igifungo bazira kubwira abandi ibyo bizera, bafunguwe by’agateganyo. Abo Bahamya bari bamaze ukwezi bafunzwe. Impamvu bafunguwe, ni uko ibyo bakoze byemewe n’amategeko yo muri Nepali hamwe n’amategeko mpuzamahanga.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2018, Ghale na Ghimire bafashwe bazira ko barimo baganira n’abantu bari basanze mu muhanda ibyerekeye Bibiliya. Icyo gihe bafunzwe iminsi 13 kandi bacibwa amande 855.000 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bafungurwe. Icyakora, abayobozi bakomeje kubakoraho iperereza.

Ku itariki ya 10 Ukuboza 2018, abo Bahamya bagejejwe imbere y’urukiko, kugira ngo biregure. Ku itariki ya 25 Nzeri 2019, urukiko rw’intara ya Rupandehi rwakatiye abo Bahamya igifungo cy’amezi atatu n’amande angana 21.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umucamanza yabahamije icyaha cyo guhatira abantu kujya mu idini ryabo, bazira ko bari bafite ibitabo by’idini kandi bakabitanga. Kuba Nepali iri mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kandi ikaba yarashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, igomba kubahiriza uburenganzira busesuye mu by’idini kandi abaturage bayo bemerewe guhindura idini uko bashaka no kubwira abandi imyizerere yabo bisanzuye. Ubwo rero, Ghale na Ghimire ntibahatiraga abantu guhindura idini ryabo, ahubwo batangaga ibitabo bishingiye kuri Bibiliya kandi bakabiha ababishaka. Ku bw’ibyo rero, ku itariki ya 31 Ukwakira 2019, abavoka babo bajuririye Urukiko rw’Ikirenga. Urwo rukiko rwasanze abo Bahamya badakwiriye gukomeza gufungwa, maze rutegeka ko bafungurwa by’agateganyo, mu gihe bagitegereje imyanzuro y’urukiko.

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha Ghale na Ghimire umwuka we wera, ugatuma bakomera, bakagira amahoro n’ibyishimo, mu gihe bagitegereje umwanzuro y’urukiko.—Abaroma 15:13.