Soma ibirimo

25 KANAMA 2017
NEPALI

Imyuzure n’inkangu muri Nepali

Imyuzure n’inkangu muri Nepali

Imvura nyinshi yaguye muri Nepali itera imyuzure n’inkangu. Abantu benshi bavuye mu byabo naho abagera ku 140 barapfa. Umwuzure wangije imihanda n’amashanyarazi bituma gutanga imfashanyo bigorana.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Buyapani, bigenzura umurimo w’Abahamya muri Nepali, bivuga ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’ibyo biza cyangwa ngo akomereke. Nubwo bimeze bityo, byabaye ngombwa ko imiryango igera kuri ine y’Abahamya iva mu mazu yayo kuko yari yangijwe n’umwuzure. Abahamya bo muri icyo gihugu bakomeje kwita kuri bagenzi babo bavuye mu byabo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Buyapani: Ichiki Matsunaga, +81-46-233-0005

Muri Nepali: Reuben Thapaliya, +977-9813469616