Soma ibirimo

Itsinda ry’Abahamya bafite ibitabo na fonogarafe mu ntangiro z’umwaka wa 1930

13 UKUBOZA 2021
NIJERIYA

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka 100 babwiriza muri Nijeriya

1921-2021: Bavuye ku babwiriza bake cyane bagera 400 000

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka 100 babwiriza muri Nijeriya

Hari ibintu bibiri byihariye byabaye igihe Abahamya ba Yehova bizihizaga imyaka 100 bamaze bakorera umurimo wo kwigisha abantu Bibiliya muri Nijeriya. Ku itariki ya 12 Ukuboza 2021, amatorero yose y’Abahamya ba Yehova yakurikiranye porogaramu yari yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Iyo porogaramu yari ikubiyemo amadisikuru no kugira ibyo babaza abantu ku bijyanye n’amateka y’umurimo muri icyo gihugu. Kandi yerekanywe mu ndimi zitandukanye, harimo: Icyefiki, Icyongereza, Ibo, Ururimi rw’amarenga rwo muri Nijeriya, Igipijini (cyo muri Afurika y’Iburengerazuba) no mu Kiyoruba. Ku itariki ya 10 Ukuboza 2021, ku biro by’ishami byo muri Nijeriya bafunguye ahantu bazajya berekanira amateka y’umurimo. Ubu hasurwa n’abakorera ku biro by’ishami gusa, ariko mu gihe kiri imbere n’abandi bazemererwa kuhasura.

Umuvandimwe William Brown bitaga “Bibiliya” (ibumoso) ari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Nijeriya n’abamisiyonari bahagaze imbere y’ibiro by’ishami mu mwaka wa 1948

Aho hantu bafunguye bahise “Imyaka 100 y’ubutwari,” herekana amateka ashishikaje y’ukuntu Abahamya ba Yehova bo muri Nijeriya bagaragaje ubutwari no kwizera. Basobanura ukuntu Abahamya bo muri Nijeriya bagize ubutwari, igihe ibitabo byacu byari byarabuzanyijwe, igihe bagirwaga urw’amenyo no mu bihe by’intambara z’abenegihugu. Iyo nkuru irimo amajwi, videwo n’ibindi bintu byerekanwa bituma umuntu asobanukirwa uko abavandimwe na bashiki bacu bakoraga umurimo. Abashyitsi bazajya babona ukuntu umubare w’ababwiriza bo muri Nijeriya wagiye wiyongera guhera mu Kuboza 1921. Icyo gihe mu mugi wa Lagos hari abantu bake bari bashishikajwe no kwiga Bibiliya, none ubu muri icyo gihugu hari ababwiriza barenga 400 000.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi n’abo muri Nijeriya bashobora kugira ubutwari mu gihe bigana ubudahemuka bwaranze abavandimwe bo muri Nijeriya mu myaka 100 ishize.—Yohana 16:33.