28 UKUBOZA 2023
NIJERIYA
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rwa Edo n’urwa Esan
Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Nijeriya basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu ndimi ebyiri zo muri icyo gihugu, mu mpera z’ibyumweru bibiri bikurikirana. Icyo gikorwa cyabaye mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2023 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana!” ryabereye mu mujyi wa Benin n’uwa Agbor muri Nijeriya. Ku itariki ya 8 Ukuboza 2023, umuvandimwe Archibong Ebiti yatangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rwa Edo. Hanyuma, ku itariki ya 15 Ukuboza 2023, umuvandimwe Malcolm Halls na we atangaza ko yasohotse mu rurimi rwa Esan. Muri izi porogaramu zombi buri muntu yatahanaga Bibiliya icapye. Hanatangajwe ko yasohotse mu buryo elegitoronike kandi ko abantu batangira kuyikoresha.
Edo
Igihe Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohokaga mu rurimi rwa Edo hari hateranye abantu 1.678. Ugereranyije abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bo hirya no hino ku isi bavuga ururimi rwa Edo. Hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 900 bateranira mu matorero 23 yo muri Nijeriya, bavuga ururimi rwa Edo. Mu mwaka wa 2014 ni bwo ikipe y’ubuhinduzi yo mu rurimi rwa Edo yatangiye gukora mu buryo buhoraho. Muri uwo mwaka, ni bwo ibitabo byatangiye kuboneka muri urwo rurimi ku rubuga rwacu rwa jw.org.
Nubwo hari izindi Bibiliya ziboneka muri urwo rurimi, kuzibona ntibyoroshye kandi zirahenda. Inyinshi muri izo Bibiliya ntizikoresha izina rya Yehova kandi zikoresha amagambo akomeye. Ibyo byatumaga abantu bavuga urwo rurimi badasobanukirwa ubutumwa bwo muri Bibiliya. Mushiki wacu witwa Patience Izevbuwa, ufite imyaka 74 akaba yarakoreye Yehova imyaka irenga 50 yaravuze ati: “Biranshimisha cyane kuba dufite Bibiliya mu rurimi rwacu. Ibyishimo ubu mfite birarenze rwose!”
Esan
Abantu barenga 692 ni bo bari bitabiriye uwo muhango wo gusohora Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Esan. Abantu basaga miliyoni bo muri Nijeriya ni bo bavuga ururimi rwa Esan. Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu 640 bavuga urwo rurimi bateranira mu matorero icumi yo muri Nijeriya.
Iyi ni yo Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo isohotse bwa mbere mu rurimi rwa Esan. Mbere y’uko isohoka, Abavandimwe na bashiki bacu bavuga urwo rurimi bakoreshaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo y’Icyongereza. Hari mushiki wacu wagize icyo avuga ku nteruro iri mu 2 Abakorinto 4:7, ivuga ngo: “Ubu butunzi tubufite mu nzabya z’ibumba.” Yaravuze ati: “Nasomaga uyu murongo mu Cyongereza sinumve icyo ushaka kuvuga. Ariko muri iyi Bibiliya uravuga ngo: ‘Twahawe umurimo wihariye ugereranywa n’ubutunzi bw’agaciro, nubwo twe tumeze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba.’ Ubu noneho, uwo murongo urumvikana neza kandi rwose unkora ku mutima. Mbega impano nziza!”
Natwe twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rwa Edo n’urwa Esan babonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo kandi dusenga dusaba ko yazafasha abantu benshi bakagira “ubumenyi ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:3, 4.