Soma ibirimo

27 UKUBOZA 2019
NIJERIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rwa Tiv

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rwa Tiv

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2019, umuvandimwe Wilfred Simmons, wo muri komite y’ibiro by’ishami bya Nijeriya, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rwa Tiv. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira,” ryabereye mu mugi wa Makurdi, muri Nijeriya.

Iyo Bibiliya yabonetse mu gihe gikwiriye, kuko yamaze imyaka ibiri ihindurwa muri urwo rurimi. Ururimi rwa Tiv ni rumwe mu ndimi zivugwa n’abantu benshi muri Nijeriya, kuko ruvugwa n’abantu basaga miriyoni eshanu. Mu myaka itatu ishize, hari abantu benshi bavuga urwo rurimi bitabiriye ubutumwa bwiza; bavuye kuri 600 bagera ku 1.012.

Twizeye ko iyi Bibiliya izatuma abantu bavuga urwo rurimi barushaho gukunda Yehova, kuko ‘imirima yeze kugira ngo isarurwe.’—Yohana 4:35.