13 UGUSHYINGO 2020
NIJERIYA
Muri Nijeriya habaye Umwuzure ukaze
Mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2020 muri Nijeriya haguye imvura nyinshi kandi iteza umwuzure mu bice bitandukanye. Uwo mwuzure wangije amazu y’abantu n’imirima yabo. Ikibabaje n’uko hari umuvandimwe wacu wahitanywe n’uwo mwuzure. Nanone ababwiriza bagera ku 1.828 bavuye mu byabo kandi amazu agera kuri 62 y’Abahamya arangirika.
Ibiro by’ishami byo muri Nijeriya byashyizeho komite zirindwi zishinzwe ubutabazi, kugira ngo zigenzure imirimo y’ubutabazi ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abagenzuzi b’uturere barimo barakorana n’abasaza b’amatorero kugira ngo bahe abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’icyo kiza, iby’ibanze bakeneye kandi banabahumurize bakoresheje Bibiliya.
Tubabajwe n’uko hari abantu bahitanywe n’uwo mwuzure. Twizeye ko Yehova Imana y’agakiza kacu azakomeza guhumuriza no gufasha Abahamya bagenzi bacu muri ibi bihe bitoroshye barimo.—Zaburi 68:19.