Soma ibirimo

Inzu yarengewe n’amazi muri leta ya Rivers

21 UKWAKIRA 2022
NIJERIYA

Muri Nijeriya habaye ibiza “bidasanzwe” bitewe n’imyuzure

Muri Nijeriya habaye ibiza “bidasanzwe” bitewe n’imyuzure

Muri Nijeriya habaye imyuzure idasanzwe yatewe n’imvura nyinshi. Hari hashize imyaka myinshi, imyuzure nk’iyo itaba muri icyo gihugu. Uduce twangijwe cyane n’iyo myuzure, ni duherereye hafi y’inkombe yo mu Majyepfo n’uduherereye ku mugezi wa Niger n’uwa Benue. Iyo myuzure yangije ibikorwa remezo, abarenga miliyoni bavanwa mu byabo kandi abagera kuri 600 barapfa. Ikigo k’igihugu gishinzwe gutabara aho rukomeye muri Nijeriya cyatangaje ko ibyo biza “bidasanzwe.” Abayobozi barateganya ko gishobora guteza ibura ry’ibiribwa bitewe n’uko bizangiza ahantu hanini.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

    Umuvandimwe wahunze akava mu gace karimo umwuzure

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 4.074 bavanywe mu bwabo

  • Amazu 900 amaze kurengerwa n’amazi

  • Amazu 180 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 70 n’Inzu y’Amakoraniro 1 byarengewe n’amazi

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho komite 4 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi

  • Ababwiriza bakuwe mu byabo bari guhabwa ibiribwa, aho kuba n’ibintu byibanze bakenera

  • Abasaza n’abagenzuzi basura amatorero bari gusura abagezweho n’iyo myuzure bakabahumuriza kandi bakabafasha

  • Ibikorwa byose by’ubutabazi bikorwa ari nako hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Twishimira ko nubwo turi mu bihe biruhije, Yehova akomeje kubera ubwoko bwe ubwugamo ku munsi w’amakuba.—Zaburi 27:5.