9 KANAMA 2023
NIJERIYA
Muri Nijeriya huzuye inyubako nshya z’amashuri y’umuryango wacu
Ibiro by’ishami bya Nijeriya byafunguye inyubako ebyiri zizajya ziberamo amashuri ya Gitewokarasi. By’umwihariko, izo nyubako zizajya ziberamo amashuri y’Ababwiriza b’Ubwami (SKE). Muri Gashyantare 2023, ni bwo amashuri ari mu gace ka Uli, muri Nijeriya, yabereyemo ishuri rya mbere, naho amashuri ari mu gace ka Ibadan, yo aberamo ishuri rya mbere ku itariki ya 2 Kamena 2023. Nanone izo nyubako zombi zizajya ziberamo Amashuri y’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore babo.
Izo nyubako zombi zubatswe mu bibanza bisanzwe birimo Amazu y’Amakoraniro. Kandi zombi zigizwe n’ishuri, isomero n’amacumbi. Buri mwaka muri Nijeriya bakira fomu z’abantu barenga 500 basaba kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Ubwo rero, biteganyijwe ko buri nyubako izajya yakira amashuri ane buri mwaka. Amasomo azajya atangwa mu rurimi rw’Icyongereza, urwa Ibo, urw’Igipijini (cyo muri Afurika y’iburengerazuba) no mu rw’Ikiyoruba.
Abanyeshuri baheruka kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami mu nyubako ziri mu gace ka Uli, banditse ibaruwa yo gushimira, maze bavuga ukuntu bigiye ahantu heza kandi hatuje. Baravuze bati: “Ahantu twigiraga ni heza kandi haratuje, hari ibyumba byiza byo kuraramo. Ibyo byose byatumye kwiga bitworohera kandi turabyishimira. Nanone uburyo abavandimwe na bashiki bacu bakoraga ubutaruhuka kugira ngo batwiteho byatumye twibonera urukundo rwa kivandimwe.”
Twizeye ko izi nyubako nshya zizafasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Nijeriya ‘gukora umurimo wabo mu buryo bwuzuye.’—2 Timoteyo 4:5.