23 UKWAKIRA 2018
NIJERIYA
Imvura idasanzwe yibasiye uduce two muri Nijeriya iteza umwuzure
Muri Nijeriya hamaze igihe hagwa imvura idasanzwe kandi yateje umwuzure mu duce two mu gihugu rwagati n’utwo mu magepfo. Iyo mvura yatumye amazi yo mu ruzi rwa Benue n’urwa Nijeri yuzura arenga inkombe kandi yahitanye abantu bagera ku 100 ndetse n’abandi babarirwa mu bihumbi bavanwa mu byabo.
Amakuru dufite kugeza ubu ni uko nta Muhamya n’umwe wari wahitanwa n’ibyo biza cyangwa ngo akomereke. Icyakora, uwo mwuzure watumye Abahamya babarirwa mu 2000 bavanwa mu byabo, ku buryo abagera ku 1000 bakeneye ubufasha. Abenshi mu bavanywe mu byabo bamaze kubona aho baba. Ubu bacumbikiwe n’Abahamya bagenzi babo bari mu duce tutibasiwe n’ibiza.
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ikurikirane ibikorwa by’ubutabazi kandi ihumurize abahuye n’ibiza. Abavandimwe babiri bari muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Nijeriya, umugenzuzi w’akarere, abavandimwe bakora mu Rwego Rushinzwe Umurimo n’abavandimwe bakora mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi basuye abavandimwe bo muri utwo turere twibasiwe n’ibiza kugira ngo babafashe.
Nubwo abavandimwe bacu bahuye n’ibibazo bitewe n’ibyo biza, twiringiye ko Data wo mu ijuru Yehova azakomeza kubabera “igihome mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 37:39.