29 MATA 2014
NIKARAGWA
Umutingito muri Nikaragwa
Kuwa mbere tariki ya 14 Mata 2014, mu majyaruguru y’umugi wa Managua muri Nikaragwa, habaye umutingito wa 5,1. Uwo ni wo mutingito wa nyuma mu mitingito yari imaze iminsi ine iba muri ako karere. Umutingito wari ukomeye muri yo wari ufite ubukana bwa 6,6 ku gipimo cya Richter. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Amerika yo Hagati bikorera muri Megizike, byemeje ko nta Muhamya n’umwe wakomeretse. Amazu y’Abahamya agera kuri 7 yarasenyutse burundu, andi agera kuri 21 arangirika cyane. Inzu y’Ubwami imwe (aho Abahamya ba Yehova basengera) yo mu mugi wa Nagarote yarangiritse cyane. Ibyo byatumye amatorero abiri y’Abahamya ba Yehova ateranira hamwe muri parikingi y’Inzu y’Ubwami, mu muhango uba buri mwaka wo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Kuri uwo mugoroba, hateranye abantu basaga 530, harimo n’abantu benshi batari Abahamya. Ibiro by’ishami birimo gukora uko bishoboye ngo bifashe abo Bahamya bafite amazu yangiritse cyane kandi bikabashakira aho baba bikinze.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000
Amerika yo Hagati: Gamaliel Camarillo, tel. +52 555 133 3048