Soma ibirimo

Abacamanza n’abahagarariye umuryango wacu mu rwego rw’amategeko, mu rukiko rw’akarere ka Oslo muri Noruveje

28 WERURWE 2024
NORUVEJE

Abahamya ba Yehova muri Noruveje bajuririye umwanzuro bafatiwe

Abahamya ba Yehova muri Noruveje bajuririye umwanzuro bafatiwe

Ku itariki ya 4 Werurwe 2024, urukiko rw’akarere ka Oslo rwemeje umwanzuro wa guverinoma wo kwambura uburenganzira Abahamya ba Yehova bwo gukorera muri Noruveje mu buryo bwemewe n’amategeko. Abahamya ba Yehova bazajuririra uwo mwanzuro.

Inzu urukiko rw’akarere ka Oslo rukoreramo

Mu mpera z’umwaka wa 2022 guverineri w’umujyi wa Oslo na Viken yatesheje agaciro uburenganzira dufite bwo gukorera mu gihugu. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2022, urukiko rw’akarere ka Oslo rwabaye ruhagaritse uwo mwanzuro, mu gihe hagikorwa iperereza. Ku ruhande rwa guverinoma bo baracyakomeye ku mwanzuro wo kwambura Abahamya ba Yehova bo muri Noruveje ubwo burenganzira, mu gihe cyose tudahinduye gahunda yo guca umunyabyaha utihana mu itorero.

Uwo mwanzuro wo kwambura Abahamya ba Yehova ubwo burenganzira, uramutse ushyizwe mu bikorwa, watuma tutabona amafaranga ndetse n’ubundi bufasha Leta igenera andi madini arenga 700 akorera muri icyo gihugu. Nanone watuma dutakaza uburenganzira bwo gushyiraho abavandimwe basezeranya abantu.

Mu gihe tugitegereje umwanzuro w’ubujurire, dukomeje gusenga ‘dusabira abantu b’ingeri zose, dusabira abami n’abandi bose bari mu nzego zo hejuru, kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, twiyegurira Imana mu buryo bwuzuye.’—1 Timoteyo 2:1, 2.