Soma ibirimo

Ibumoso: Ku itariki ya 8 Werurwe 1947, abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu magana bari baje mu ikoraniro ryihariye ryari ryabereye mu nzu mberabyombi y’i Wellington Town. Iburyo: Hanze y’ibiro bya Beteli byari ku muhanda 69 Kent Terrace, mu mugi wa Wellington Nouvelle-Zélande

7 WERURWE 2022
NOUVELLE-ZÉLANDE

Hashize imyaka 75 Abahamya ba Yehova babonye ubuzima gatozi muri Nouvelle-Zélande

Hashize imyaka 75 Abahamya ba Yehova babonye ubuzima gatozi muri Nouvelle-Zélande

Muri Werurwe 2022 hari hashize imyaka 75 abahamya ba Yehova bo muri Nouvelle-Zélande babonye ubuzima gatozi. Ku itariki ya 7 Werurwe 1947, umuvandimwe Nathan H. Knorr, Milton Henschel na Charles Clayton wari umumisiyonari wize mu ishuri rya mbere rya Gileyedi woherejwe muri Nouvelle-Zélande, basuye Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu. Guverinoma yahise iha abo bavandimwe inyandiko igaragaza ko Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi. Ubu muri Nouvelle-Zélande hari ababwiriza bagera ku 14 500 kandi bakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza.

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwageze muri Nouvelle-Zélande mu mwaka 1898. Umubare w’ababwiriza ukomeje kwiyongera. Kiriziya Gatorika yarakajwe n’ukuntu ibitabo byacu byigisha ukuri ko muri Bibiliya, maze ishishikariza abantu kwanga Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 24 Ukwakira 1940 guverinoma yahagaritse murimo wacu. Icyakora ku itariki ya 8 Gicurasi Inteko Ishinga Amategeko, yakuyeho itegeko ryabuzanyaga umurimo wacu kandi iha uburenganzira abavandimwe bwo guteranira hamwe no kubwiriza. Icyakora bari bemerewe gukoresha Bibiliya gusa aho gukoresha n’ibitabo. Ku itariki 29 Werurwe 1945 umurimo wacu wongeye kwemerwa maze umubare w’ababwiriza ukomeza kwiyongera. Mu myaka ibiri yakurikiyeho umubare w’ababwiriza wiyongeyeho 40 ku ijana, maze bagera kuri 659.

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Charles Clayton, Milton Henschel na Nathan H. Knorr, bahagaze hanze y’inzu ikorerwamo n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kubona urwandiko ruha umuryango w’abahamya ba Yehova ubuzima gatozi mu mwaka wa 1947

Umuvandimwe Knorr yasuye Nouvelle-Zélande mu mwaka 1947, igihe yari muri gahunda yo gusura abavandimwe bo hirya no hino ku isi. Icyo gihe ni bwo yanasuye Inteko Ishinga Amategeko.

Nyuma yo kubona ubuzima gatozi, bahise bubaka ibiro by’ishami mu mugi wa Wellington kugira ngo biyobore umurimo wo kubwiriza. Umuvandiwe Robert Lazenby ni we wa mbere watumiriwe gukora ku biro by’ishami.

Nyuma yo kubaka ibiro by’ishami no kwiyongera kw’ababwiriza, muri raporo ivuga ibyerekeye Nouvelle-Zélande, umuvandimwe Knorr yaranditse ati: “Icyo abantu bose bifuza, ni gukora ibishoboka byose bagashyigikira ibiro by’ishami, kandi buri wese akubahiriza ubuyobozi ahabwa na byo.”

Kuva ku itariki ya 8 kugeza ku wa 9 Werurwe 1947, mu ikoraniro ryihariye ryabereye mu nzu mbera byombi yari mu mugi wa Wellington, ikiciro cyo ku mugoroba kibabera mu kigo k’ishuri ryigishaga imyuga, umuvandimwe Knorr na Henschel batanze disikuru. Iryo koraniro ryajemo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 500.

Mushiki wacu Beryl Todd, icyo gihe wari ufite imyaka 17, yagize ati: “Ni ryo koraniro ryajemo abantu benshi nari nteranye bwa mbere kandi twashimishijwe no kuba twari turi kumwe n’umuvandimwe Knorr.” Kuri uwo munsi ni bwo Clyde Canty yabatirijwe muri pisine yari hafi aho, nyuma y’aho yaje kuba umuhuzabikorwa w’ibiro by’ishami bishya bya Nouvelle-Zélande.

Ku itariki ya 10 Werurwe 1947, abandi bantu bagera ku 300 bateraniye hamwe i Auckland bumva disikuru y’umuvandimwe Knorr, iya Henschel n’iya Lazenby. Umuvandimwe Knorr yavuze ko abona ko muri Nouvelle-Zélande hazaba ukwiyongera gutangaje. Yaravuze ati: “Nizeye ntashidikanya ko muri iki gihugu umurimo uzatera imbere. Muri iyi fasi hazaba ukwiyongera gushimishije.”

Ibyo umuvandimwe Knorr yavuze byaje kugaragara ko ari ukuri. Ugereranyije muri Nouvelle-Zélande, mu myaka umunani yakurikiyeho, habaye ukwiyongera kwa 18 ku ijana. Mu mwaka wa 1955 hari ababwiriza 2 519. Mu mwaka wa 1989 ababwiriza bari bamaze kugera ku 10 000.

Dushimira Yehova kuba yarafashije abavandimwe, agatuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko muri Nouvelle-Zélande.—Abafilipi 1:7.