Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Kenneth Cook wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru yo gutera inkunga abakoze kuri iyo filimi. Hejuru iburyo: Gufata amafoto yo mu mazu imbere. Hasi iburyo: Gufata amashusho yo hanze

26 KANAMA 2022
OSITARALIYA

Amakuru mashya: Ikiciro cya 1 cya filimi Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu

Amakuru mashya: Ikiciro cya 1 cya filimi Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu

Ku itariki ya 12 Kanama 2022, ni bwo gufata amashusho y’ikiciro cya 1 cya filimi ivuga ngo: “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu” byarangiye. Nyuma y’igihe gito gufata ikiciro cya kabiri bihagaze, byongeye gutangira kandi biteganyijwe ko bizarangira mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Muri raporo iheruka twavuze ko abavandimwe batangiye gufata amashusho y’iyo filimi ku itariki ya 20 Gicurasi 2022, bahereye ku bice bizakinirwa imbere mu nzu. Icyo gihe abavandimwe bari bagitegereje ubushakashatsi bwa nyuma, kugira ngo bamenye uko amazu ya kera no hanze yayo byari bimeze. Ubwo bushakashatsi bwarangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2022. Urwego Rushinzwe Ubwubatsi rwo ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya rwari rwiteguye guha Urwego Rushinzwe Videwo aho rukorera n’ibikoresho. Ubu ayo mazu n’ibikoresho byose biraboneka kugira ngo bikoreshwe mu gufata amajwi n’amashusho.

Amazu akorerwamo imirimo yo gufata videwo. Harimo igikoni, icyumba bafatiramo amafunguro, ibiro na salo yo gusokorezamo no kubasiga. Inyamaswa zizajya zigaragara muri filimi zizajya ziba muri iki kiraro

Abavolonteri barenga 500 bo muri Ositaraliya no muri New Zealand bakoze mu mushinga wo kubaka ahantu harenga metero kare 7.000 hazakoreshwa muri iyo filimi. Umuvandimwe Russell Grygorcewicz, ari na we muhuzabikorwa w’ibijyanye n’ubwubatsi yagize icyo avuga kuri uwo mushinga agira ati: “Igihe twahuraga n’ibibazo byinshi, twiboneye neza ko Yehova adushyigikiye. Nta gushidikanya ko ari umwuka wera wa Yehova wabidufashijemo.”

Umuvandimwe Ronald Curzan, ufasha muri Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha yari ahari igihe hakorwaga imirimo yo gufata amashusho y’ikiciro cya mbere cy’iyo filimi. Yaravuze ati: “Twiboneye urukundo n’ubufatanye byaranze abavolonteri n’abakozi ba Beteli. Byari bishimishije kubona umusaruro nyuma y’imihati twashyizeho mu myaka myinshi twiga umushinga kandi dukora imirimo y’ubwubatsi. Byaraturenze kubona ukuntu abavandimwe bo mu turere tugenzurwa n’ibiro by’ishami badufashije. Twizeye tudashidikanya ko iyi filimi ivuga ubuzima bwa Yesu n’inyigisho ze izakora ku mutima abantu bo ku isi hose.”

Umuvandimwe Kenneth Cook wo mu Nteko Nyobozi, wari uhari mu gihe hakorwaga imirimo ya nyuma yo gufata amashusho y’ikiciro cya mbere cy’iyo filimi, yaravuze ati: “Biragaragara neza ko Data udukunda Yehova ashyigikiye uyu mushinga. Dushimira Yehova n’abantu bose bakoze muri uyu mushinga wo kubaka no gufata amashusho. Turabashimira ko mwagaragaje ubwitange, kwigomwa n’urukundo. Dusenga dusaba ko izi videwo zihariye zazafasha abantu benshi gukurikira Yesu no kurushaho kuba incuti za Yehova.”

 

Amarembo yaho bazafatira iyo videwo

Ifoto yafatiwe mu kirere yerekana agace karangiye kubakwa

Ibiraro (urwuri rw’intama) hagaragaza inyubako za kera

Isoko

Inyubako za leta