29 UGUSHYINGO 2019
OSITARALIYA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Melbourne, muri Ositaraliya
Itariki: 22-24 Ugushyingo 2019
Aho ryabereye: Sitade ya Marvel iri i Melbourne, muri Ositaraliya
Ururimi: Icyesipanyoli, Icyongereza, Igikoreya, Igishinwa k’igikanto, Igishinwa k’ikimandari, Igitagaloge, Ikiviyetinamu n’Ururimi rw’amarenga rwo muri Ositaraliya
Abateranye: 46.582
Ababatijwe: 407
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.083
Ibiro by’ishami byatumiwe: Afurika y’Epfo, Arijantine, Filipine, Hong Kong, Ibirwa bya Salomo, Kanada, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tayiwani, u Buhinde, u Butaliyani n’u Buyapani
Inkuru y’Ibyabaye: Hari umuyobozi wa pariki abashyitsi baje mu ikoraniro basuye, wavuze ati: “Mu myaka 15 maze nkora muri iyi pariki, ni mwe bantu beza nabonye. Gukorana namwe nta ko bisa. Turabashimira cyane!”
Hari umukozi wo muri hoteli yakiriye abashyitsi 340 baje baturutse mu bindi bihugu, wavuze ati: “Iyo hari ikibazo cyavukaga, buri wese yafashaga undi kugira ngo gikemuke. Navuga ko muri umuryango munini w’abantu bafashanya. Byaranshimishije gukorana namwe. Maze imyaka 11 nkora aka kazi, ariko nta bantu ndabona bameze nkamwe.” Uwo umukozi yaje mu ikoraniro ku wa Gatandatu, kubera imico myiza yabonanye abo Bahamya.
Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abashyitsi
Abavandimwe na bashiki bacu binjira aho ikoraniro ryabereye
Abashyitsi basingiza Yehova
Umwana umaze kubatizwa uhobera umubyeyi we
Umuvandimwe David Splane, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku wa Gatanu
Abashyitsi bo bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye
Abashyitsi barimo bifotoza
Bashiki bacu basusurutsa abashyitsi mu birori byari byateguwe