10 MUTARAMA 2020
OSITARALIYA
Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira Ositaraliya
Muri uyu mwaka, Ositaraliya yibasiwe n’amapfa ndetse n’ubushyuhe bukabije, ku buryo inkongi y’umuriro yibasiye icyo gihugu yarushijeho gukaza umurego. Kuva muri Nzeri 2019, inkongi z’umuriro zikaze zageze muri buri ntara yo muri Ositaraliya. Izo nkongi z’umuriro zibasiye icyo gihugu, n’ubundi cyari gisanzwe cyaribasiwe n’amapfa. Izo nkongi z’umuriro zashegeshe cyane intara ya Victoria ndetse n’iya New South Wales.
Nubwo amakuru dufite kugeza ubu agaragaza ko nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke, hari ababuze ibintu byabo kandi hari amazu ikenda yahiye agakongoka. Kugeza ubu hari Abahamya bagera kuri 700 bavuye mu byabo. Hari Abahamya benshi bavuye mu ngo zabo bahunga imyotsi yatewe n’izo nkongi. Abahanga bemeza ko ikirere cyahumanye cyane, ku buryo guhumeka umwuka waho bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu. Abenshi mu bavuye mu byabo bacumbikiwe na bene wabo, inshuti zabo ndetse n’ababwiriza bo mu matorero yo hafi aho, mu duce tutibasiwe n’izo nkongi.
Ibiro by’ishami bya Ositaraliya byashyizeho komite ebyiri zishinzwe ubutabazi, kugira ngo zihumurize kandi zihe imfashanyo abagwiririwe n’ibyo biza. Abagenzuzi b’uturere babiri ndetse n’abagize komite y’ibiro by’ishami, barimo barasura abavandimwe bo mu duce twibasiwe n’ibyo biza mu rwego rwo kubatera inkunga. Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bo mu duce twibasiwe n’izo nkongi z’umuriro bahangayitse, bishimira urukundo rwa kivandimwe bakomeje kugaragarizwa n’Abahamya bagenzi babo.—1 Petero 2:17.